Umubare w’amafaranga akorera! Ibinyoma abasore bakunze kubeshya abakobwa babiyemeraho bikabagiraho ingaruka

 

Bikunze kubaho cyane ko abasore babeshya abakobwa bakundana ku bintu binyuranye nyamara ibi binyoma bakoresha bibaviramo kuba bakwangwa bagasigwa nabo bakundanaga.Dore bimwe mu byo abasore bakunze guhuriraho babeshya abakobwa mu rukundo, ntibivuze ko ari ihame ridakuka ko igihe cyose umusore abivuze aba abeshya, nyamara bikunze kubwirwa abakobwa babeshywa.

1. Umubare w’amafaranga akorera: Abasore benshi ntibakunda kuvuga umubare nyawo w’amafaranga bakorera, ashobora kubwira umukobwa macye ku yo akorera kugira ngo atamusaba impano z’umurengera cyangwa se akamubwira menshi ari kumwiyemeraho cyane cyane iyo abona uwo mukobwa afite amarere maremare yo gukunda abantu bafite amafaranga.

2.Byabaye rimwe ntibizongera: Iyi ni imvugo y’abasore b’abahehesi igihe bafashwe, niba umufatanye n’undi mukobwa mu bintu runaka agahita yihutira kukubwira ko byamutunguye kandi ko ari ubwa mbere n’ubwa nyuma bitazongera, nyamara ukuri ni uko umusore wishoye mu gushurashura mu bakobwa barenze umwe umubare munini ari uw’abatabireka.

3.Sinzi impamvu uwo twakundanaga akomeza kumpamagara:Ibi bishobora kubaho igihe umusore afite umukobwa mushya akundana nawe ariko akaba yarakundanye nawe atarigeze areka uwo yari afite mbere, bityo igihe wa wundi wa mbere ahamagaye umusore akabeshya wa mukobwa mushya ko nta mubano bagifitanye.

4.Akazi kabaye kenshi uyu munsi.. sinzi impamvu boss ashaka kunkoresha amasaha y’ikirenga: Ushobora kuba ufite umukunzi uzi nyinshi muri gahunda ze z’akazi ndetse ukaba uzi neza ko bitajya bipfa gushoboka ko akora amasaha y’ikirenga, ukajya kumva nk’umunsi mufitanye gahunda runaka akubwiye ko atakibonetse kubera akazi kandi bitari bisanzwe bibaho, icyo gihe ushobora gutangira kugira amakenga ko yaba ashaka gusubika gahunda nawe ku zindi mpamvu.

5.Nta mukunzi mfite:Iyo ukimenyana n’umusore bwa mbere, ashobora gushaka kugutereta kubera impamvu nyinshi zitandukanye ariko wowe ntuba wamenya ikimugenza. Abasore bagira ubutwari bwo kuvugisha ukuri ko bafite umukunzi igihe bahuye n’undi mukobwa mwiza ni mbarwa.

6.Sinari nzi ko biri bukubabaze:Abasore bafite umukunzi bizeye neza ko abakunda bashobora gukora ibyo bishakiye bishobora kubabaza umukunzi wabo kubera ko bizeye neza ko ari bubababarire.

7. Uraruta abandi bakobwa bose naba naramenye:Iki ni ikinyoma abasore benshi babeshya atari uko ari ukuri ahubwo ari ukugira ngo wumve wishimye cyangwa kugira ngo agusabe icyo ashaka yabanje kugutegura mu mutwe wemere nta mananiza.

8.Simukunda nkunda wowe:Iri ni ikosa rikunzwe gukorwa n’abakobwa, gukunda umusore ukiri kumwe n’undi mukobwa. Abasore bakunda ku buryo bukomeye kurusha abakobwa, niba afite umukobwa akunda kandi atatandukanye nawe, kukubwira ko uruta wa mukobwa aba ari ukukubeshya gusa ngo ureke guhora uhangayitse.

9.Ni inshuti yanjye bisanzwe … nta kintu nakorana nawe:Byashoboka ko umusore yakubwira ibi akubwiza ukuri cyangwa se byashoboka ko yanakubeshya, ukuri ni uko hari ababeshya ko umukobwa runaka ari inshuti isanzwe kandi nyamara bafitanye umubano wihariye ubangamiye urukundo rwanyu.

10.Singamije kuryamana nawe:Iyi nayo ni imvugo abasore bakunda gukoresha cyane cyane igihe babonye ko umukobwa yabavumbuye akamenya ko ikibagenza ari ukuryamana gusa, akagerageza kwiregura.

 

 

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.