Ballon d’Or 2024: Cristiano na Messi batakaje inkoni bari bamaranye imyaka 21, bishyira iherezo ku kiragano cyabo

Bwa mbere kuva mu 2003, rutahizamu kimenyabose w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro na mugenzi we w’Umunya-Argentine, Lionel Andrés Messi ntibagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 30 bahataniye igihembo cya Ballon d’Or.

Ni ku rutonde rwashyizwe hanze na “France Football” kuri uyu Gatatu Tariki 04 Nzeri 2024, aho hagomba guhembwa ingeri enye zitandukanye utabariyemo Ballon d’Or nyirizina zigizwe n’Ikipe yahize izindi, Umutoza watoje neza bigashyira kera, Umunyezamu wahagaze neza mu biti by’izamu, ndetse n’Umukinnyi ukiri muto mwiza waranze umwaka.

Ni urutonde rw’abakinnyi 30 bahataniye igihembo cya Ballon d’Or ya 2024, barimo 7 ba Real Madrid, 6 b’Abongereza 2 b’Abafaransa gusa mu gihe Umunya-Nigeria, Ademola Lookman ari we mukinnyi rukumbi uhagarariye Afurika.

Iyo urebye ku rutonde rugabanyije mu byiciro 6 byashyizwe hanzwe, buri kiciro kigiye kiyobowe n’umwe n’umwe hagati ya Vinícius Júnior, Rodrigo Hernandez, Jude Bellingham, Dani Carvajal Ramos, Kylian Mbappé na Erling Braut Halaand; ntusangamo Cristiano Ronaldo wa Al Nassr cyangwa Lionel Messi wa Inter Miami.

Ni agahigo bari bisangije nibura kuva muri 2003, aho umwe muri bo yagaragaraga muri 30 batorwamo uwahize abandi, dore ko ubwabo bisangije Ballon d’Ors 13 kuva muri 2008 ubwo Cristiano Ronaldo yayegukanaga bwa mbere akinira Manchester United; akaba ari na we mukinnyi uheruka kubikora akina muri Shampiyona y’u Bwongereza.

Muri rusange, ibikorwa bizarebwa ni ibyakozwe kuva tariki ya 1 Kanama 2023 kugeza tariki ya 31 Nyakanga 2024, mu birori bizabera mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris tariki 28 Ukwakira 2024, aho iki gihembo kizatangirwa ku nshuro ya 68 mu mateka Lionel Messi ayoboyemo n’ibihembo 8, akagubwa mu ntege na Cristiano Ronaldo ubitse 5.

Cristiano Ronaldo ntiyagaye ku rutonde rw’abahatanira Ballon d’Or ku nshuro ya 2 yikurikiranya!
    Lionel Messi ubitse Ballon d’Ors 8 zirimo n’iy’ubushize, ntari mu bahatana uyu mwaka!
Abakinnyi 30 bahataniye Ballon d’Or ya 2024!

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe