Bidasubirwaho umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe muri Rayon Sports abonye amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi ahigitse uwa APR FC wari umaze igihe kinini yarafatishije

Myugariro wo ku ruhande rw’iburyo mu ikipe ya Rayon Sports, Mucyo Didier ‘Junior’ afite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi nyuma yo kugaragaza ubuhanga budasanzwe ku mukino batsinzemo Rutsiro FC.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023, ikipe ya Rayon Sports yari yagiye gutsindira Rutsiro FC i Rubavu ibitego bibiri ku busa.

Ibitego bibiri bya Rayon Sports byatsinzwe na ba rutahizamu Mpuzamahanga bakomoka muri Uganda ari bo Joachiam Ojera na Musa Esenu.

Muri uyu mukino Mucyo Didier ‘Junior’ yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere, ibi bikaba bije bikurikira ibyiza amaze iminsi akora bishimangira ko ari mu bihe byiza.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Mucyo Didier ‘Junior’ azahamagarwa mu Amavubi azacakirana na Benin mu kwezi gutaha, nta gihindutse ashobora kuzahamagarwa ari kumwe na Omborenga Fitina wa APR FC.

Ikipe ya Rayon Sports yagumye mwanya wa kabiri n’amanota 42 aho irushwa na APR FC inota rimwe.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda