Uko imbangukiragutabara y’ Ibitaro yakoze impanuka yisanga mu murima w’ icyayi?

 

Mu Karere ka Ngororero haravugwa inkuru y’ imbangukiragutabara y’ Ibitaro bya Kabaye yakoze impanuka yisanga murima w’ icyayi.

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Muhanda ,amakuru avuga ko iyi mbangukiragutabara yarenze umuhanda igwa mu cyayi cy’ Uruganda rwa Rubaya , abari bayirimo ubwo ni Umushoferi n’ umuforomo ,ntabwo bakomeretse.

Amakuru avuga ko icyateye iyo mpanuka ngo uwo mushoferi wari utwaye iyo mbangukiragutabara yabonye abantu mu muhanda basinze baramwitambika agiye kubakatira irenga umuhanda igwa mu cyayi, gusa ku bwamahirwe nta muntu wigeze akomereka.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025, mu masaha ya Saa Kumi n’ imwe z’ umugoroba, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, nibwo haje imodoka iterura ibiremereye kugira ngo iyikure aho yaguye mu cyayi.

Dr. Origene Shema, Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabaya , avuga ko bakomeje gutanga za Raporo basaba ko imihanda yerekeza mu misozi imeze nabi yakorwa ariko bagitegereje igisubizo cy’ubuyobozi bwite bwa Leta.Avuga ko imodoka zikunze kunyerera ku buryo byakunze kugorana kujya kuzana abarwayi, kandi ko imodoka yaguye nta kibazo kindi yari ifite usibye ibyo bibazo by’ubunyereri.

Amakuru akomeza avuga ko iyo mbangukiragutabara yavaga ku Bitaro bya Kabaya ijya kuzana umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Ramba mu Murenge wa Kavumu.

 

Related posts

Icyashimishije Gen.Muhoozi nyuma y’ uko M23 ifashe Umujyi wa Goma.

Byatangiye ataka mu nda! Rwamagana umukobwa witeguraga gukora ubukwe yapfuye bitunguranye

Nyarugenge: Uko umukobwa w’ imyaka 16 yasambanyijwe na musaza we yabibwira nyina akamutera utwatsi