Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Kwizera Emelyne n’ itsinda ry’abantu umunani bari barakoze itsinda rya WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’ nyuma y’uko bagize uruhare mu gufata no gusakaza amashusho abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina.
Aba bantu umunani batawe muri yombi nyuma y’ uko hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambagaya hacicikanye amashusho y’ umukobwa wagaragaye arimo gushyira icupa mu myanya y’ ibanga yiwe.
Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru ko aba bombi ko batawe muri yombi ku wa 17 Mutarama 2025. Yagize ati” Nibyo koko, kugeza ubu twafashe icyenda, barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bagaragara mu mashusho amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga bakora imibonano mpuzabitsina. Bakurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gusakaza amashusho y’urukozasoni mu ruhame no gukora ibiterasoni mu ruhame.”
Umuvugizi wa RIB , Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko mu bafashwe hari abapimwe bagasangwamo ibiyobyebwenge birimo ; urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0_20.
Abo bafashwe bamwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo; Kicukiro, Gikondo,Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ibi bibaye nyuma y’ uko kuri uyu wa 19 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yanenze urubyiruko rwiyandarika anavuga ko inzego zikwiye gukomeza gushyira imbaraga mu kurinda icyakwangiza umuryango.Yagize ati” Abana bato bari aho bambara ubusa bakajya ku muhanda ,ukambara ubusa se ararata iki undi adafite ,nta dini ribaho ryo kwambara ubusa ,nta muryango wo kwambara ubusa, ariko buriya ikibazo si ukwambara ubusa ku mubiri kuko buriya no mu mutwe aba yambaye ubusa”. Yongeraho ati” “Mbwira rero ukuntu wakwemerera umuryango Nyarwanda kubaho gutyo, utibaza ukuntu nk’umuyobozi waba ushyira mu bikorwa inshingano zawe, ni uko turera ni uko turerwa”?
Perezida Kagame avuga ko akurikirana ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga akagerageza gusesengura raporo zitandukanye yakira zivuye mu nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano mu Gihugu, agasanga hari ibikwiye gukosoka mu muryango Nyarwanda, kuko hari ibivamo ibyaha n’indi myitwarire mibi.Agira ati, “Iyo ubona abakiri bato ku myaka 25 na 30, bashyingiranwe barwana, ibyo ntabwo ari byo byatumye bashakana, icyo bagombaga gukora ni ukubaka umuryango muzima, usanga bene abo barwana ari nabo bakoresha ibiyobyabwenge, abana, abakuru bari mu biyobyabwenge, wanakwicaza abantu ngo ubaganirize, ugasanga bigurutsa ikibazo ntaworohera undi ngo ibibazo bikemuke”.
Perezida Kagame asanga Amadini n’ubuyobozi bakwiye kugira uruhare rufatika mu kugabanya ibyo bintu, kuko bitabaye ibyo byaba ari ukoreka Igihugu mu gihe hari abibereye mu byabo bakeka ko bameze neza.Avuga ko mu gihe inzego zigaragaza kutagira icyo zikora ngo ibyo bihagarare, abavuga ko bubahiriza neza inshingano zabo baba babeshya, kandi ko baba badakoresha ukuri haba kuri Leta, Amadini n’ibiganiro bibera mu muryango.
Ibi yabitangarije mu masengesho azwi nka National Prayer Breakfast ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, akaba afite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwinjiza indangagaciro z’Ubumana mu miyoborere’.
Itegeko rivuga iki?
Umuntu wese ,utangaza ,wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’ urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa ,aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’ urukiko ,ahanishwa igifungo kitari munsi y’ amezi atandatu (6), ariko kitarenze imyaka ibiri(2) n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe(1,000,000frw) ariko atarenze miliyoni ebyiri( 2.000.000frw).
Indi nkuru bifitanye isano: Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3