Ujya ukunda kurota urimo kuguruka? Dore icyo bisobanuye ku buzima bwawe.

Abantu benshi bakunda kurota barimo kuguruka kugira ngo bacike abantu, ahantu cyangwa se ibintu runaka maze bibohore ingoyi yabyo. Akenshi kurota urimo kuguruka bisobanuye ubushake bwo kugira ubwigenge buri mu muntu cyane ko kuri iyi si hari byinshi biba biboshye abantu badshbora kwibohoraho kubera ubuzima barimo.

Ku muntu urimo kurota arimo kuguruka, hari uburyo bwinshi abirotamo butandukanye kandi busobanuye mu buryo nabwo butandukanye. Hano tugiye kukugezaho uburyo 5 abantu barotamo bari kuguruka wasanga nawe waranaburose bwose, n’ubusobanuro bufite mu buzima bwa muntu cyane nyiri ukuburotamo.

IYO UROSE UGURUKA ARIKO UZIKO URIMO KUROTA

Iki gihe, ni igihe umuntu urimo kurota aba abizi neza ko ari kurota. Kugira ngo ubyumve neza hari uburyo urota warangiza ukagera aho udashaka maze ukikangura ngo udakomeza kurota. Babyita (Lucid dreams) mu cyongereza, aha rero uri kurota aba ari gu contorora buri cyose kibera mu nzozi ze, niba araguruka azamuka, amanuka, ariko biba bijyanye n’ibitekerezo uba wahozemo ubundi munzozi bikaza uguruka gutya.

IYO UROSE UGURUKA UJYA HEJURU CYANE

Umuntu urota aguruka ajya hejuru cyane bivuze ko ari umuntu urimo kugera ku ntsinzi ndetse arimo kwibohora ibimusitaza mu buzima busanzwe. Mu buzima busanzwe, aba ari gutsinda mubyo akora, akazi, imitego n’ibindi mu buryo bwiza, ariko muburyo buri negative kujya hejuru cyane nanone bivuze ko iyo uguye hasi ugwa nabi.

IYO UROSE UGURUKA ARIKO UJYA HASI

Iyo urose uguruka ujya hasi cyangwa se ugwa hasi yahoo wari uri mu kirere, bigaragaza ko uri kugwa mubyo urimo gukora cyangwa se mubuzima bwawe. Binasobanura ko hari ibisitaza biri kugutangira mu bikorwa uri gukora bya buri munsi bityo imbere hakaba Atari heza. Uwo aba ari umwanya wo kwita ku bibazo byawe kugira ngo wirinde.

IYO UROSE UGURUKA N’AMABABA

Iyo urose uguruka nk’inyoni cyangwa igisiga, bivuze ko ufite itangiriro ryiza ry’ibikorwa urimo ndetse ufite no gutubuka cyangwa se gutera imbere cyangwa se kwikuba ku musaruro (optimism) muri ibyo bikorwa. Bivuze ko kandi hari amahirwe ari munzira aje kugusekera kandi akazaba azagushimisha. Binasobanura kandi imbaraga zawe zikurimo. Binasobanuye ko wivanyemo uruhande rubi ukanashyiraho n’umupaka ku bintu bishobora kugutwara umwanya w’ubusa.

Related posts

Umusore wigaga muri Kaminuza ya UTAB waburaga iminsi mike ngo amurike igitabo yishwe urupfu rubi

Byinshi ku kirungo cya Maggi kivugwaho gutera kanseri

Aisha ufite igikomere cy’ urukundo yavuze ko atazasubira gusura abasore muri ghetto kuko ngo yakuyemo imbwa yiruka