“Nuntsindira Tottenham, ukabuza Arsenal Igikombe, nkwemereye ijoro ry’ubuntu!”_ Haaland yari “gatumwa”

Rutahizamu Erling Braut Haaland waraye ababaje Tottenham Hotspur ayitsinda ibitego bibiri bigasa n’ibikuye Arsenal ku gikombe, yari yahawe ubutumwa na Atrida Wett usanzwe ari umufana ukomeye wa Chelsea.

Mu ijoro ryakeye, Ikipe ya Manchester City yatsinze Tottenham Hotspur ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 37 wa Shampiyona y’Igihugu y’Abongereza, ikura Arsenal ku mwanya wa mbere mu gihe habura umukino umwe rukumbi ngo Shampiyona isozwe.

Wari umukino abantu benshi bari bateze Manchester City, kuko Tottenham Hotspur isanzwe ari ikipe igora cyane Man City by’umwihariko iyo bakiniye kuri Tottenham Hotspur Stadium.

Uyu mukino Manchester City yaje kuwutsinda ibifashijwemo n’ibitego bya Erling Braut Haaland ku munota wa 51 ndetse na penaliti yinjije neza ku munota wa 90+1.

Mbere y’uyu mukino, mu butumwa yanyijije ku mbuga nkoranyambaga ze zisanzwe zimutunze, umunyamideli w’Umwongerezakazi, Astrid Wett yari yasabye Haaland ku giti cye ko yamutsindira Tottenham Hotspur hanyuma Man City igatwara igikombe aho kugira ngo Arsenal igitware.

Mu mashusho yizeraga ko Haaland aza kureba yasangije abantu miliyoni 1.6 bamukurikira ku rubuga rwa TikTok, Astrid Wett yagize ati “Buri mufana wese ku Isi, arashaka ko umukubitira Tottenham ugahagarika Arsenal gutwara igikombe.”

Yongeyeho ati “Ngewe ku giti cyange nkemereye ijoro ryose ku buntu, nuntsindira Tottenham ukabuza Arsenal gutwara Igikombe. Ndabizi ko uzaba ukibarizwa i Londres (aho Tottenham Hotspur ibarizwa n’uriya mukobwa), undebe rwose nta kintu nkubaza!”

Uyu mukobwa Astrid Wett asanzwe ari umufana ukomeye cyane wa Chelsea FC isangiye umujyi n’amakipe menshi muri Shampiyona y’Igihugu y’Abongereza arimo Arsenal, Tottenham Hotspur, West Ham, Fulham, Crystal Palace n’andi menshi.

Akurikirana umupira cyane ku buryo abona “nta jambo nk’umufana wa Chelsea yazongera kugira i Londres”, mu gihe Arsenal yatwara igikombe imaze imyaka 20 yizuye itazi.

Ibyavuye muri uriya mukino byatumye Manchester City, yambura Arsenal umwanya wa mbere n’amanota 88, izigamye ibitego 60, mu gihe Arsenal yafashe umwanya wa 2 n’amanota 86, izigamye ibitego 61.

Manchester City irahabwa amahirwe ya 90% yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka kuko ku mukino w’umunsi wa nyuma wa Shampiyona, Manchester City izakira West Ham United yo mu murwa mukuru, Londres, mu gihe Arsenal izaba yisonanura na Everton FC y’i Merseyside.

Astrid Wett asanzwe ari kumwe na Moises Caisedo. Ni umufana ukomeye wa Chelsea
Haaland yafashijwe Manchester City gusubirana umwanya wa mbere, nyuma yo gutsinda Tottenham!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda