Ufite ibyago 80 ku ijana, byo kwicwa na Stroke aka kanya, Ubushakashatsi burabigaragaza

Stroke ibaho igihe ubwonko bwawe bunaniwe kwakira igipimo cy’amaraso ahagije, bigatuma butabona ingano icyenewe ya oxygen n’intungamubiri ziba zicyenewe mu gutunga utunyangingo tw’ubwonko, ibintu bituma utwo tunyangingo tumwe duhita dupfa.
Ku isi umubare munini w’abantu uhitanwa na Stroke, gusa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, buri minota 4, hapfa umuntu 1 yishwe na stroke, mu gihe muri buri ma segonda 40, umuntu umwe aba akubiswe na stroke nk’uko byatangajwe na Centers for Disease Control and Prevention (CDC).

1.Uba ufite ibyago bingana na  80% byo gukubitwa na stroke hagati ya 6 a.m na 12 p.m

Nk’uko inyigo yasohotse mu kinyamakuru American Heart Association, amasaha stroke iba ishobora kugufatiraho akenshi ni hagati ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo na saa sita z’amanwa ugereranije n’andi masaha y’umunsi.Iyi nyigo yakorewe ku bantu bagera kuri 11,816 bagize stroke, iyi nyigo kandi yagaragaje ko ibyago bya stroke bigabanuka cyane mu ijoro byumwihariko hagati ya saa sita z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

2.Isaha stroke ishobora kugufatiraho ishobora guterwa nanone n’isaha ubyukiraho

Abashakashatsi bo muri AHA, bagaragaje ko iyi nyigo, ubwo yerekanaga isaha stroke ikunda gufatiraho abantu , itari yitaye ku gihe abantu baba babyukiye kuko bifitanye isano ya bugufi.
Inyigo yabaye nk’iyunganira iyi yari yabanje yasotse mu kinyamakuru Cerebrovascular Diseases yagaragaje ko  ibyago byo gukubitwa na stroke akenshi biba byinshi mu masaha hagati ya 2 n’ane nyuma yo kubyuka, kandi nanone ibyago byo gukubitwa nayo bikiyongera igihe uri mu minsi y’akazi ugereranije n’ibyago byayo igihe uri muri vacance cyangwa se muri weekend.

3.Kunywa umuti ugabanya umuvuduko w’amaraso nijoro bishobora kugabanya ibyago bya stroke

 
Umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ni kimwe mu bikurura stroke, bityo gukurikirana uburyo umuvuduko w’amaraso wawe witwara ni imwe mu nzira nziza zo kwirinda stroke, nk’uko impuguke zibivuga.Kimwe mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo “AHA” ni uko burya umuvuduko w’amaraso akenshi uzamuka cyane ku kigero cya  20% nyuma y’uko umuntu abyutse mu gitondo.Inyigo yasohowe muri European Heart Journal yemeje ko gufata imiti y’umuvuduko w’amaraso mbere yo kuryama, bishobora kugabanya ibyago byo gukubitwa na stroke ho 50%
 
Gusa n’ubwo ubushakashatsi bugaragaza ibi, ibyo ukwiye guha agaciro buri gihe ni ibyo ubyirwa na muganga wawe, we uba witaye kandi yasuzumye ubuzima bwawe uko buhagaze

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.