Burya habaho amoko menshi y’inkundo, ndetse aho usanga zimwe muri zo zishobora kukugiraho ingaruka mbi uramutse utazitondeye, muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku nkundo ukwiye kwirinda.
Dore ubwoko bw’inkundo ukwiye kwirinda mu buzima bwawe;
1.Urukundo rushingiye ku kuryamanaMu gihe ukundana n’umuntu ariko mukaba muhuzwa no gukora imibonano mpuzabitsina gusa, burya igitaraganya ushaka wahita ubishingukamo kuko urwo rukundo nta hazaza rufite, cyane ko mwe ikibahuza gusa Ari ukuryamana gusa.
2.Urukundo rudafite integoNi ngombwa ko mu rukundo mugira intego, none se Niba mukundana nta ntego mufite ubwo mugamije iki Koko!? Zibukira ushake urukundo nyarwo rufite intego.
3.Urukundo rutagira umumaro mu buzima bwawe: Burya mu rukundo uba ugomba kugira icyo urukuramo, aho ushobora kugira imico myiza bitewe n’umuntu mukundana, Niba rero mukundana ariko ukaba nta mpinduka nziza ubona mu buzima bwawe urwo rureke.
4.Urukundo ruguhoza mu marira: Si byiza Kandi kwizirika mu rukundo rutuma uhora urira aho guhora mu byishimo.
5.Urukundo aho ukunda wenyine: Urukundo ubundi ni mpa nguhe, mpa urukundo nanjye nguhe urukundo nonese Niba ukunda utagukunda ni ngombwa ko uguma kwihambura ku muntu utagushaka!???
6.Urukundo rukubuza amahoro n’uburenganzira bwawe: Kuba mu rukundo ntibivuza kukubuza amahoro cyangwa uburenganzira bwawe, Niba ibyo ubibuzwa mu rukundo ni ngombwa ko uhita uva muri urwo rukundo igitaraganya.
7.Urukundo ruguhunza Imana: Burya ubyange cyangwa ubyemere Imana ni ingenzi mu buzima bwawe, rero Niba urukundo urimo ruguhunza Imana, ruvemo igitaraganya.