Intwaro ya 3 APR FC izifashisha mu kurasa amakipe yasesekaye mu Rwanda

Seidu Dauda yamaze kugera mu Rwanda

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Ghana, Seidu Dauda Yussif yaraye ageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Kamena 2024, aho aje gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC.

Ni umukinnyi wa gatatu uturutse mu Burengerazuba bwa Afurika ugeze muri APR FC nyuma ya mugenzi we w’Umunya-Ghana Richmond Nii Lamptey iwabo batazira Kevin De Bruyne ndetse n’Umunya-Sénégal, Alliou Souané uri gukorana imyitozo n’abandi kuri Stade Ikirenga i Shyorongi ariko akaba ategeteje umuntamategeko we ngo abone gushyira umukono ku masezerano.

Umunya-Ghana Seidu Dauda Yussif waraye usesekaye i Kigali, yakiniraga ikipe ya FC Samartex yanatwaye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ghana mu mwaka ushize w’imikino wa 2023/2024.

Seidu w’imyaka 23 y’amavuko akina mu kibuga hagati ariko afasha ba myugariro [Casseur], aho mu mikino 28 yakiniye FC Samartex muri uyu mwaka yayitsindiye ibitego bitatu [3].

Uyu byitezwe ko aza gukora ikizamini cy’ubuzima [Teste Medicale] muri Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu] kuri uyu wa Gatandatu taliki 29 Kamena 2024, aho byitezwe ko naramuka agitsinze aza guhita sinyishwa amasezerano y’imyaka ibiri mu gihe iyi kipe ikiri kureba uko yaganira na Taddeo Lwanga ukina kuri uyu mwanya ngo babe batanduka mu bwumvikane.

Ni APR kandi ifite abantu bashinzwe kuyishakira abakinnyi bamaze igihe mu Burengerazuba bwa Afurika aho banamaze kohereza Umunya-Sénégal, Alliou Souané ngo aze kurangizanga na “Gitinyiro”, mu mushinga mugari wo kubaka ikipe igomba gufata umwanya mu matsinda y’imikino ya CAF Champions League ndetse no kuyarenga muri rusange nk’uko amakuru abisobanura.

Seidu Dauda yamaze kugera mu Rwanda
Seidu Dauda w’Imyaka 23 yafashije Ikipe ye muri Ghana kweguka Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere nyuma y’imyaka ibiri gusa izamutse mu cyiciro cya Mbere.

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]