Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hasakaye inkuru y’ umusore waguye gitumo umukunzi we ubwo yamusangaga muri Restaurant( ahantu bafatira amafunguro) ari kumwe n’ undi musore biramurakaze ahita amwambura buri kimwe cyose yamuhaye.
Nk’ uko byagiye bigaragara mu mashuhso yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga uyu musore waguye mu kantu ubwo yafata umukunzi we yamuciye inyuma ari kumwe n’ undi musore yinjiye muri Restaurant ubonako amakuru yose y’ umukunzi we ayafite.
Urebye mu mashusho ubona ko uyu mukobwa yari yishimanye n’ uyu musore bari basohokanye.
Amakuru avuga ko ubwo uyu musore yari amaze kugwa gitumo uyu mukunzi we yahise amusaba gukuramo inkweto yari yambaye bivugwa ko ari zo yari yamuguriye, uyu mukobwa ngo yabanje kugira ngo n’ imikino ariko umusore yari yariye karungu birangira umusore azimukuyemo kungufu.
Ubwo uyu musore yari amaze gukuramo inkweto umukunzi we yahise amwambura imisatsi y’ imikorano yari kumutwe w’ umukobwa , ahita amwambura na telefone byose avuga ko ari we wari warabimuguriye.