Agace kose ka Busia mu gihugu cya Kenya kaguye mu kantu ubwo umugabo w’imyaka 40 witwa Steven Ogolla yagarukaga iwabo nyuma y’amezi 4 ashyinguwe ndetse buri wese abizi neza ko yapfuye
Mu buryo butunguranye Bwana Steven Ouma usanzwe ari umuvandimwe wa Ogolla yakwiye imishwaro asakuza ko abonye umuzimu ubwo yamubonaga agarutse mu gace kandi baramushyinguye .
Ogolla wari umaze amezi 4 bizwi na buri wese ko yapfuye,yagarutse iwabo ashaka kubonana n’abagize umuryango we ariko yatunguwe nuko buri wese yamuhungaga kuko bari bamufitiye ubwoba bibaza aho avuye kandi bari baramushyinguye.
Steven Ouma yabwiye ikinyamakuru The Standard dukesha iyi nkuru ati “Ntabwo nabasha gusobanura ukuntu umuvandimwe twabonye umurambo we tukawushyingura,yagaruka ari muzima.”ibi ni ibidashoboka.
Ogolla w’imyaka 40 we yari yumiwe.Nta kintu yari azi ku byarimo kujya imbere ndetse ngo yibazaga ukuntu abantu azi neza bamurebanaga amakenga ndetse bakanga kumwegera.
Uyu mugabo yateye benshi ururjijo byatumye bamwe mu bamotari bafata umwanzuro bamujyana ku biro bya polisi kugira ngo bamukoreho iperereza.
Kuri ubu Ikibazo kirikwibazwa cyabereye benshi urujijo,ni uwuhe muntu wapfuye umuryango we bashyinguye?.
Ogolla yasabye Leta gutaburura umurambo washyinguwe ukongera gupimwa hakamenyekana umuntu washyinguwe bikavugwa ko ariwe maze bagakuraho urujijo.
Uyu mugabo yavuze ko yari atuye ahitwa Port Victoria aho yakoreraga akazi k’uburobyi nyuma yo kuva iwabo mu gace ka Nabisiongo ko muri Busia.
Amakuru avuga ko uyu mugabo ubwo yavaga iwabo atigeze agira uwo abibwira bituma umuryango we uhangayika umushakira hose ndetse umenyesha polisi arinaho batangiye gutekereza ko yapfuye.
Nyuma y’iminsi mike,habonetse umurambo w’umuntu wamaze kubora uri kureremba hejuru y’umugezi wa Suo.
Polisi yahise iyobowe na Julius Lingole yahise iwujyana muri Morgue bahamagara umuryango wa Ogolla ngo uze urebe niba ariwe bose bemeza ko ariwe maze baramushyingura.
Uyu muryango washyinguye uyu murambo uzi neza ko ari umuhungu wabo bashyinguye nyamara yari undi muntu kuko nyirubwite we yagaragaye ari muzima.
Bamwe bakomeje kwibaza niba ari we wanyawe cyangwa ari umuzimu we wagarutse,ibyo byose polisi yo muri aka gace ikomeje kubikurikirana.