Ubuzima: Abaturage bo mu ntara y’Amajyepfo bavuga ko bitabashobokera kureka itabi bakuze

Hari abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko bigoye kureka itabi kuko ngo baba barabitangiye bakiri bato. Ibi barabivuga mu gihe ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) bugaragaza ko mu myaka itanu ishize Intara y’Amajyepfo yaje ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira abaturage benshi banywa itabi.

Umuturage w’imyaka 42 utashatse ko tuvuga amazine ye, Avuga ko kuva akiri muto mu muryango we banywa itabi. Ibi kandi ngo bishobora kugira ingaruka no ku muryango we kuko ngo hari n’igihe abana be baburara ariko akanywa itabi.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima Ntaganda Evaliste ukora muri serivisi z’indwara zitandura avuga ko kunywa itabi bitera indwara zitandura zitandukanye zirimo n’iz’ubuhumekero. Akagira inama abaturage kugira inshingano z’ubuzima bwabo bityo bakarireka kuko bigira ingaruka mu buzima bwabo.

Mu bushakashatsi bwakoze na MINISANTE bugaragaza ko mu myaka itanu ishize Intara y’Amajyepfo iza ku mwanya wa mbere mu gihugu kugira abaturage  banywa itabi, aha niho guverineri w’iyi ntara Kayitesi Alice avuga ko hagiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kureka itabi.

Intara y’amajyepfo iri ku rugero rw’ 9.8%. Akarere ka Kamonyi ni ko gafite abaturage benshi banywa itabi muri iyi ntara.

Src: RBA

Related posts

“Kazamubaho”! Xavi uherutse kwerekwa umuryango muri Barcelona, yateze umusimbura we iminsi

Toni Kroos asigaje imikino 8 yo gukina umupira w’amaguru

AS Muhanga yambuye Espoir FC ibintu n’abantu! Hakurikiyeho iki?