Dore impamvu usigaye usanga abagabo aribo bakunze kwibasirwa n’ agahinda gakabije

Agahinda gakabije ni imwe mu ntandaro y’ ubumuga bwo mu mutwe, ubwigunge no kwiyahura. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo ari bo bakunze kugira ibyago byinshi byo kugira agahinda gakabije mu gihe bananiwe kugera ku ntego bihaye cyangwa se kubona ibitunga umuryango.

Akenshi agahinda gakabije, gaterwa n’ubuzima umuntu abayemo. Iyo ari ibihe bigoye nibwo usanga umuntu yatakaje umunezero mu byo akora byose ari nabyo bitera kwigunga bashobora kandi kugaragaza ibimenyetso byo kubura ibitotsi cyangwa se gusinzira bikabije. Iyo bimaze kugera ku rwego rwo hejuru bikurura ibitekerezo byo kwiyahura.

Mbere yo gusobanura ibyavuye mu bushakashatsi, ni ingenzi kugaragaza ibintu bishobora gutuma habaho agahinda gakabije ku muntu harimo indwara zikomeye zidakira nka diyabete cyangwa kanseri, gufatwa ku ngufu no kuba mu muryango udatekanye ibi byose bitera agahinda gakabije.

N’ubwo intandaro zo kugira agahinda gakabije zishobora kuba impamvu z’umuntu ku giti cye hakaba n’impamvu rusange, tugiye kwibanda ku mpamvu bwite. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko ibibazo by’umuntu ku giti cye ari byo bikunze gutera abantu kwibasirwa n’agahinda gakabije bityo bikabangiza mu mitwe bibaza ibijyanye n’imibereho yabo.

Ubushakashatsi uheruka gukorwa, bwagaragaje ko kuba mu miryango itishoboye muri macye itabashije kubeshaho abanyamuryango bayo, inshuro nyinshi bibazanira urupfu rw’imburagihe bitewe no guhangayika. Na none kandi kuba ahantu hawenyine witaruye abandi ari nta muntu uganiriza agahinda kawe ngo mwungurane ibitekerezo nabyo ubwabyo bikururira umuntu agahinda gakabije gashobora kumuviramo urupfu.

Mu gusubiza iki kibazo, hakoreshejwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza ku bijyanye n’ubuzima n’uburyo abantu babayeho. Muri ubu bushakashatsi habajijwe abantu 20,000 ku byerekeranye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Kuba mu buzima bukennye cyane cyane ku bagabo. Byagaragaye ko 51% bakunze kugira agahinda gakabije bitewe n’impamvu zinyuranye harimo kubura amafaranga, kunanirwa kuzuza inshingano zabo nko kunanirwa kubona ibitunga umuryango.

Ku ruhande rw’abagore, agahinda gakabije bagira gaterwa ahanini n’bibazo bishingiye ku mibanire nk’amakimbirane yo mu rushako, kubabazwa cyangwa se guhemukirwa n’abakunzi babo. Ibi byose ni byo bituma bagira agahinda gakabije ariko ugereranyije n’abagabo abagore nibo bafite umubare muto.

Muri macye, umubare w’abantu bapfa bahitanywe n’agahinda gakabije ukomeje kwiyongera ku isi yose. Iyo hamenyekanye ubushakashatsi bugaragaza uko buri rwego rwifashe haba ku bagore no ku bagabo kuko bifasha abaganga mu uvura no kuganiriza abantu bafite agahinda gakabije.(Ivomo: www.christiantoday.com)

Nyandikira 0780335368

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.