Ubuyobozi bwa APR FC bwaciye amarenga y’abakinnyi bashobora kuzerekwa umuryango uyisohokamo kubera ko izazana Abanyamahanga b’ibihangange, dore abashobora kuzasezererwa

Ikipe ya APR FC iri guteganya kuzagura abakinnyi b’Abanyamahanga bakomeye izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-2024.

Ni kenshi ubuyobozi bwa APR FC bwagiye buvuga ko nibiba ngombwa bazagura abakinnyi b’Abanyamahanga bakomeye kugira ngo ikipe izagere kure mu mikino Nyafurika.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2022-2023 APR FC ishobora kuzarekura abakinnyi barimo Kwitonda Alain ‘Baca’, Nizeyimana Djuma, Nsengiyumva Ir’Shad, ikabasimbuza abakinnyi b’Abanyamahanga bazaba bahenze.

Mu bakinnyi APR FC ishobora kuzasinyisha barimo kizigenza wa Rayon Sports witwa Essomba Leandre Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon ndetse n’abandi batandukanye.

APR FC iri guhatanira igikombe cya 21 cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho mu mikino 23 ifite amanota 49.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda