Biteye agahinda gakomeye, umukinnyi Amavubi yari yitezeho ibitangaza yavunikiye bikomeye mu myitozo habura iminsi 6 ngo u Rwanda rwesurane na Benin

Umuzamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kwizera Olivier yagize imvune ku kirenge mbere y’iminsi micye ngo bacakirane na Benin mu mukino ubanza.

Tariki 22 Werurwe 2023 nibwo ikipe ya Benin izakira u Rwanda mu mukino w’umunsi wa 3 w’itsinda rya 12 ‘L’ mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2024 kizabera muri Cote D’Ivoire.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Kwizera Olivier yagize imvune bikaba bivugwa ko ashobora kutazabanza mu kibuga mu mukino ubanza, gusa birashoboka ko umukino wo kwishyura uzabera i Huye tariki 27 Werurwe azawukina.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iri mu itsinda ritoroshye aho iri kumwe na Senegal, Mozambique na Benin.

Mu gihe Kwizera Olivier yaba akomeje kugira imvune, umuzamu Ntwari Fiacre usanzwe afatira AS Kigali ni we uzabanza mu kibuga.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda