Ubutumwa bw’abakinnyi ba Arsenal mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal bashyize hanze ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Muri Videwo iyi kipe yashyize hanze,hagaragayemo abakinnyi barimo Emile Smith Rowe,Fabio Viera na Jorginho.

Aba bakinnyi babanje gucana urumuri bakoresheje Buji hanyuma batanga ubutumwa bwo Kwifatanya n’u Rwanda n’isi muri rusange mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.Ubutumwa batanze bwatangiye bugira buti ‘Kwibuka’ means ‘to remember’.Uyu munsi twifatanyije n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Twibuke twiyubaka.”

Emile Smith Rowe yasobanuye ijambo Kwibuka mu cyongereza ati “‘Kwibuka’ means ‘to remember”.

Yunganiwe na Fabio Viera wavuze ati “Buri mwaka twifatanya n’u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Jorginho yakomeje ati “Mu guha icyubahiro abarenga miliyoni bishwe.”

Smith Rowe yakomeje ati “tunazirikana ubutwari n’imbaraga by’abarokotse.”

Jorginho yakomeje ati “Nyuma y’imyaka 29,u Rwanda n’urumuri mu budaheranwa,impinduka,Smith Rowe yakomerejeho ati “n’ubuhamya bwo kwihangana bw’Ikiremwamuntu.”

Jorginho yasoje agira ati “Kwibuka”,Fabio Viera ati “Remember”,Smith Rowe ati “Unite”.Jorgingo ati “Renew”.

Related posts

Huye/ PIASS: Bibutse abahoze ari abanyeshuri n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abikorera bo mu ntara y’Amajyepfo banenze bagenzi babo bagize uruhare muri Jenoside

Mu bitaro bya kaminuza bibutse abari abaganga n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi