Ubushakashatsi bwagaragaje ko gucana inyuma ku bashakanye byongera umubano mu rugo rwabo

 

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 1400 biyemereye ko baciye inyuma abo bashakanye,bwerekana ko abangana na 72% bavuze ko umubano wabo n’abagabo babo cyangwa abagore babo “wateye imbere cyane” kuva batangira gucana inyuma.Abagera kuri 52% bavuze ko ubuzima bwabo bw’imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye bwabaye bwiza kuva batangira kubaca inyuma.Bamwe bavuze ko aho gukorana imibonano rimwe gusa cyangwa kabiri-mu kwezi na mugenzi wabo, basigaye babikora inshuro esheshatu mu kwezi, inshuro eshatu kuruta uko byari bisanzwe.

Muri icyo gihe kandi ngo basambana n’amahabara yabo byibuze inshuro esheshatu mu kwezi.Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rw’abakundana rwitwa illicitencounters.com bwerekanye ko 9/10 mu babajijwe bemeye ko baryamana nabo bahakanye nyuma yo kubaca inyuma.

Babajijwe niba umubano wabo warakomeje kuba “mwiza” kuva batangira gucana inyuma, 72% bavuze ko “wiyongereye cyane”, 2% bavuze ko byarushijeho kuba bibi naho 26% bavuga ko nta mpinduka zigaragara zabaye,Babajijwe niba barakoze imibonano mpuzabitsina cyane nabo bashakanye kuva batangira kubaca inyuma, 52% bavuze ko babikoze, 23% gusa bavuga ko bayikoze gake, naho 25% bavuga ko nta cyahindutse.

Related posts

Zimwe mu ingaruka ushobora guterwa no kurya amandazi ashyushye ku buzima bwawe!

Inkuru yakababaro uwabaye umuyobozi wungirije wa RBA yitabye Imana

Umubyeyi wonsaga yakubiswe n’ inkuba ahita apfa, Ubuyobozi yari icyo bwasabye abaturage b’ i Rutsiro.