Mu Karere ka Huye abajura biraye mu kiliziya biba Taberinakuro n’ ukarisitiya zari zibitswemo ababyumvise bagwa mu kantu

Padiri Mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Butare, Pierre Celestin Rwirangira ntabwo yifuje kugira byinshi avuga kuri ubwo bujura, ariko yagize ati “Biteye isoni rwose.”Umubikira uyobora icyo kigo, Soeur Julienne Mukarwego, avuga ko abajura batwaye taberikanukuro n’isakaramentu rya Ukarisitiya, hamwe n’iyo gushengerera(austentoire) byari birimo.

Sr Mukarwego yemeza ko iyo taberikanukuro yibwe n’abajura baturutse hanze y’Ikigo mu ijoro ryakeye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023 .Yakomeje agira ati “Abashinzwe umutekano babirimo, buriya baradufasha kumenya aho byagiye.”

Sr Mukarwego avuga ko iyo taberikanukuro ikozwe mu giti idahenze cyane nka austentoire (agakoresho gakozwe mu cyuma n’ibirahure gashyirwamo Yezu igihe bashengereye, bamurangamiye).

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.