Uburasirazuba: Abakozi bo mu rugo bavuga ko bamburwa ibyangombwa byabo n’abakoresha.

 

 

Bamwe mu bakozi bo mu ngo bavuga ko bambuwe uburenganzira n’abakoresha babo bwo kugira aho bajya,kuko babitse ibyangombwa byabo ibyo babonamo nko kugirwa imfungwa.

Hirya no hino abakozi bo mu rugo bumvikana bataka kwamburwa,gukubitwa,no guhohoterwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi bikorwa n’abakoresha babo.Kuri iyi nshuro bazamuye ingingo yuko hari abagirwa imfungwa zitemerewe kugira aho zijya,kuko ibyangombwa byabo bisa n’ibyafatiriwe n’abakoresha.

Uwimana ukorera mu karere ka Rwamagana yagize ati:”Nkigera muri kano kazi mabuja yahise anyaka icyangombwa aracyibika,ubu sinajya kumuhanda bashobora kumfata nkabura icyo nerekana wenda nta na telephone mfite.Icyo twasaba ni ukureka kutugira imfungwa.”

Ibyo avuga abihuza na IRADUKUNDA Julien ukorera mu karere ka Kayonza.Ati:” Mu byukuri biratubangamira kuko yewe niyo banze kuguhemba ushaka kwitahira ubura uko ugenda kuko uwanze kuguha ayo wakoreye ntiwamuhinguka imbere ngo urashaka icyangombwa.Ni hahandi uzagenda ubisize ubwo ukajya kubaho nk’inzererezi.”

Kuri iyi ngingo abakoresha bo bavuga ko kubika indanganuntu z’abakozi babo,bikorwa mu rwego rwo gukumira ko babiba bagatoroka.

Bati:”Urabona uba uzanye umukozi wenda avuye ahandi,urumva rero kugira ngo uhite umwizera umuterere inzu yawe yose ntabwo byashoboka,duhitamo kubaka indangamuntu noneho tukayibika kugira ngo atazakwiba agatoroka.Reba nko muri iyi minsi inkuru z’abakozi bo mu rugo bavukije ubuzima abo barera bagahita batoroka ngira ngo nawe warazibonye,urumva ufite imyirondoro ye byakoroha kumufata.”

MURWANASHYAKA Evariste, umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu,(CLADHO) avuga ko iki kibazo bazi ko kibaho.

Ati:”Ni byo Koko iki kibazo kirahari mu bakoresha kuko tujya tucyumva umunsi ku munsi.”

Yakomeje yivutsa abakoresha ko ibyo gufatira ibyangombwa by’abakozi bigize icyaha.

Ati:”Icyo nakwibutsa abakoresha ni uko bamenya ko ibyo bakora atari byo kuko bigize icyaha bityo rero babireka mu rwego rwo kwirinda kugwa mu cyaha.”

Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo iherutse gutangaza ko hari ingamba zashyizweho zirimo gukorana n’uturere kugira ngo abakozi bo mu rugo nabo bamenye uburenganzira bwabo binyuze mu bukangurambaga.

Jean Damascene IRADUKUNDA/ Kglnews i Uburasirazuba

Related posts

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.

Nyamagabe: Kubakirwa imisarane byabahinduriye ubuzima.

RIB aricyo yatangaje ku banyamakuru ba Siporo bahano mu Rwanda