Uburanga n’ubwiza bwa Chaney Jones wahakanye itandukana rye n’icyamamare Kanye West m’uburyohe bw`urukundo bamaranyemo amezi atanu.

Uburanga n’ubwiza bwa Chaney Jones wahakanye itandukana rye n’icyamamare Kanye West m’uburyohe bw`urukundo bamaranyemo amezi atanu.

Umunyamideli Chaney Jones ukundana na Kanye West yahakanye amakuru avugako yaba yatandukanye n’icyamamare m’umuziki Kanye West.

Mu gitondo cya kare cyane nibwo ikinyamakuru TMZ (Thirty-mile zone) cyari cyatangaje ko icyamamare Kanye West n’ Umunyamideli Chaney jones batandukaanye nyuma yo kuva murugendo bakoreye muri Japan. Dore ko Chaney Jones yari yasibye ashusho yaba agaragaraho ari kumwe na Kanye West k’urukuta rwe rwa Instagram.

Gusa byaje kurangira umunyamideli Chaney avuguruje ayo makuru nyuma yo gusohora amashusho k’urukuta rwe rwa Instagram anifuriza isabukuru nziza umukunzi we Kanye West, yanditse ati “Happy Birthday baby I love youuuu.” Ugenekereje mu ikinyarwanda ati isabukuru nziza y’amavuko mukunzi ndagukunda.

Chaney yanditse ati “Happy Birthday baby I love youuuu.”

Chaney na kanye west bahuye bwambere muri Gashyantare ubwo bombi bari bagiye guhahira mu iduka ryimwe muri Bal Harbour Miami.

Urukundo rwabo rwatangiye nyuma yuko Kanye west yari atandukanye na Julia Fox bari baratangiye guteretana mu intangiriro z’uyu mwaka ubwo yari amaze gutandukana mu amategeko n’umugore we Kim Kardashian bari bamaranye imyaka irindwi.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga