Zimbabwe: Kubera ihenda ry’udukingirizo, ubu bari kwifashisha amashashi apfunyikwamo imigati

Ubuzima burarushaho guhenda mu gihugu cya Zimbabwe, ifaranga ry’iki gihugu rirarushaho gutakaza agaciro, ibicuruzwa byinshi nabyo kubyigondera ntibyoroshye kubera ibiciro bihanitse. Ubu rero kubera ihenda ry’udukingirizo bamwe bari kwifashisha amashashi apfunyikwamo imigati. Ni mu rwego rwo kwirinda mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina kuko hari abatari kubasha kwigondera igiciro cy’agakingirizo.

Umwe mu bakorera umurimo w’uburaya mu murwa mukuru Harare yavuze ko bamwe muri bo, ngo bamaze igihe barafashe amashashi yavuyemo imigati bakayasimbuza udukingirizo kuko igiciro cy’udukingirizo cyazamutse cyane ku buryo enshi batakibasha kutwigondera. Uyu mukobwa w’imyaka 21 yivugira ko yatangiye uyu mwuga w’uburaya ku myaka 16. Ngo ibiciro by’udukingirizo byagiye bibazamukiraho kugeza aho batakibasha kutugura, ariyo mpamvu bahisemo kwifashisha amashashi apfunyikwamo imigati mu mwanya w’udukingirizo.

Dr Tendai Zuze akora kwa muganga, avuga ko abagura udukingirizo bagabanutse ubu bakaba basigaye bakoresha amashashashi apfunyikwamo imigati mu mwanya w’udukingirizo. Tendai Zuze yagiriye inama abantu yo kudakoresha aya mashashi kuko ashobora kubateza ibyago byinshi mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina, ati ishashi ishobora gucika bigatera kwanduzanya indwara z’ibyorezo.

Uretse ibi byo gukoresha amashashi yavuyemo imigati bakayasimbuza udukingirizo kuko igiciro cy’udukingirizo kiri hejuru, ubu ngo abakora umwuga w’uburaya ntibacyemera amafaranga. Mu mwanya w’amafaranga uwo bahaye serivisi y’ishimishamubiri aba agomba kubishyura akoresheje ibindi bitari amafaranga. Ibyo bakoresha cyane bishyura birimo nkindobo yuzuye ibigori cyangwa ibishyimbo.

Zimbabwe ni igihugu gifite ifaranga ryataye agaciro ku kigero cyo hejuru. Kugirango umuntu akumvishe ko amafaranga aya n’aya nta gaciro afite arakubwira ngo ni amazimbabwe. Ibi byose bituruka ku bihano by’ubukungu Zimbabwe yafatiwe ku butegetsi bwa Robert Mugabe wahoze ayobora iki gihugu. Ni nyuma yo kwirukana no kwambura ubutaka abazungu, ndetse no kutemeranya na politiki z’ibihugu byo mu burengerazuba.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.