Uburanga n’ ikibun*o kinini ntibizakubeshye kuko nibyo birarura abagabo bo muri iki gihe, dore ibimenyetso byakwereka umugore mwiza

Abagabo benshi usanga bahanze amaso ku bagore bafite ikibuno kinini, ba bagore tubona inyuma haba mu maso n’indi miterere y’umubiri tukavuga ngo ni beza, ariko ibyo byose hari igihe usanga waribeshye iyo mugeze mu buriri,Umugabo n’umugore iyo bageze mu buriri, mu gikorwa cy’akabariro, mbere na mbere umwe aba agomba gusangira na mugenzi we mu ibyishimo. Dore ibimenyetso bizakwereka umugore mwiza mu buriri.

.Umugore uzi inshingano ze: Umugore mwiza mu buriri ni wawundi umenya inshingano ze, agomba kumenya ko uwo bagiye kubonana ari umugabo we, akamwubaha, akamutetesha. Benshi bibwira ko kunezezanya bitangirira mu buriri, oya, biba byatangiye kare, niyo mpamvu umugore mwiza atangira gushotora umugabo bakiri muri salo amubwira ibimugwa ku mutima, bakaza kugera mu buriri umwe yiyumvamo undi.

.Umugore wirekura: Nubwo waba ufite ikibuno kiza gute, nubwo waba uri nyampinga w’Isi, ufite ubwiza budasanzwe ariko uri injiji mu gufata neza umugabo ntabwo wahirwa n’urugo, umugore mwiza mu buriri ni wawundi wirekura ku mugabo we, akamuha ibyo ashaka kandi neza, muri pozisiyo ibanogoye. Hari abadamu b’abanebwe, ugera mu buriri akagarama nk’umutumba, akumva ko ibisigaye ari umugabo ugomba kwirwariza.

.Umugore utinyuka: Umugore utinyuka umugabo we, amufasha kumubwira aho yumva haryoshye, aho yumva yamushimira, iyo utinyuka umugabo ukamubwira ibyiyumviro byawe na we biramufasha akakugeza ku ndunduro y’ibyishimo wifuzaga.

4.Umugore uzi gutegura umugabo: Nk’uko twabikomojeho haruguru, umugore mwiza uzamubwira n’uburyo uzasanga yakwiteguye, haba ku meza, ku buriri busa neza kandi bunafite isuku, akakwegera akagukorakora, akagusiga umubiri we nubwo yaba atabyibushye cyangwa ngo agire ikibuno kinini, akagukorakora kuva ku musatsi kugera ku kirenge, uwo ni we mugore mwiza mu buriri.

.Umugore wiyungura ubumenyi: Umugore mwiza ni wawundi uhora ashaka kwiyungura mu bumenye, kuri iyi ngingo aba agomba gushaka izindi nyigisho zamufasha kunezeza uwo bashakanye kurushaho, aba atandukanye na wawundi uba azi ko hari ikibura, akicecekera agira ati ‘azajye abirya uko biri’.

.Umugore ubanza Imana: Umugore uzi Imana, azi ubwenge, azi gushimisha umugabo, ntabwo yirata ubwiza n’ibyo mutunze, ahubwo akubaha nk’umugabo mu buriri akakugenera ibyishimo wifuza, ntabwo azaba ameze nka babandi bataha basingiza icupa (inzoga) bakirengagiza inshingano zabo nk’abagore, bene uyu mugore uzi Imana ni na wawundi utaguca inyuma.

.Umugore unyurwa: Niba uyu munsi mukoze imibonano ntagere ku byifuzo bye, arakubwira mwese mukamenya aho byapfiriye ejo mukahakosora, uyu niwe mugore mwiza, uyu ntabwo azaguca inyuma ngo age gushaka abamugeza aho yifuza ngo abe yanakuzanira kabutindi ya SIDA kandi mufatanyije mwahagera.

.Umugore uzi gushima: Mu gihe musoje igikorwa, wa mugore mwiza ni wawundi ukwegera mu ijwi rituje akakubwira ati ‘Merci mon patron, urakoze mutware, ndanyuzwe, ndagukunda’ yarangiza akakuryama mu gatuza akaba yakuganiriza utugambo turyohera amatwi. Atandukanye na wawundi uhora yirata ubwiza, igihe cyose ahora abugukangisha, muryamana ku nduru, ukoraho akikanga ngo uramuhanda.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.