Umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi ukomeje guteza ibibazo, Umujyi wa Kigali wasabye Rayon Sports ikintu kigoye

Mugihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo umukino wo kwishyura hagati ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi ube, umugi wa Kigali ntiwemeranwa na Rayon Sports ku buryo irimo kugurisha amatike.

Mu minsi mike ishize nibwo hazamutse amakuru avuga ko Rayon Sports na FERWAFA batari kumvikana kufite uburenganzira bwo kugurisha amatike Kuri uyu mukino, cyane ko Company ya Urid isanzwe igurisha amatike ku mikino itegurwa na FERWAFA yifuzaga kuba ari yo ikomeza kubikora. Rayon Sports yo ikavuga ko aya ari amarushanwa ny’Afurika.

Nyuma y’iminsi irenga ibiri Rayon Sports itangaje ko amatike yo k’umukino wayo na Al Hilal Benghazi ari kugurishwa binyuze kuri *720#, Umujyi wa Kigali wandikiye Rayon Sports bayimenyesha ko bahawe Kigali Pele Stadium ko arinako basabwa kuzagurishiriza amatike kuri *939* ya Urid isanzwe igurishirizwaho amatike ya shampiyona.

Umujyi wa Kigali Kigali uvuga ko ugenerwa 6.5% by’amafaranga aba yinjije kuri sitade ya Kigali Pele stadium. Gusa mu masezerano Urid yagiranye na FERWAFA muri 2022 abemerera kugurisha amatike ku mikino yateguwe na FERWAFA.

Iyi kode ya *939# ni nayo APR FC yakoresheje ubwo yagurishaga amatike bakiriye Pyramids muri CAF champions league, gusa ibyo ntibivuze ko bikuraho ibyo amasezerano avuga.

Amakuru ava muri Rayon Sports avuga ko batajya banyurwa n’amafaranga bahabwa muri shampiyona kuko aba ari make bagereranyije n’ayo babona iyo bakoresheje *702#. Iyi kode *702# ni iya Rayon Sports nayo ikora nka *939# ya Urid, akarusho ni uko amafaranga abonetse Rayon Sports iyatwara yose ariko kuri *939# havaho 10% ahabwa Urid Company.

Nubwo umujyi wa Kigali wasabye Rayon Sports gukoresha kode *939# ya URID mu mukino utateguwe na FERWAFA bivugwa ko Umujyi wa Kigali utajya wizera amafaranga werekwa na Rayon Sports iyo yigurishirije amatike.

Hakomeje kwibaza uko biri buze gukemuka, Umujyi wa Kigali uryamye kuri *939# naho Rayon Sports yo iri kugurishiriza amatike kuri *702#.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha