Ubufaransa: 13 bagize itorero inyamibwa batorotse, soma inkuru irambuye…

Ababyinnyi 13 muri 22 b’itorero Inyamibwa bari bagiye kubyina mu iserukiramuco mu Bufaransa, batorotse hagaruka 9 gusa. Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2022 nibwo ababyinnyi b’iritorero bahagurutse i Kigali berekeza mu Bufaransa kwitabira iserukiramuco ryiswe ’Festival des cultures du monde’.

Ubwo abagize iri torero bagera muri iki gihugu batangiye gutoroka umunsi ku wundi nk’uko bihamwa n’umwe mu bari bajyanye nabo. Nyuma yo kumara amezi abiri mu Bufaransa abagize iri torero bagarutse ari icyenda mu gihe abandi 13 bose batorotse.

Iri torero ribarizwamo aba miss babiri aribo Miss Umuratwa Anita wegukanye ikamba rya Miss Supranational mu 2021 na Teta Ndanga Nicole wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2020.

Ntabwo ari ubwa mbere ababyinnyi boherejwe hanze bagatoroka, abaherukaga ni mu mwaka wa 2019 ubwo ababyinnyi umunani b’itorero Inganzo Ngari batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga