Rutahizamu kimenyabose akaba na Kapiteni wa Al Nassr yo muri Arabie Saoudite n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yashyizeho agahigo ko kuba umuntu wa mbere mu Isi ugize abantu barenga miliyari bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Ni agahigo yashyizeho nyuma yo gushinga umuyoboro wa YouTube ukuzuza abawukurikira benshi [Miliyoni 60] mu gihe kigufi cyane, kandi n’izindi mbuga nkoranyambaga ze zidahagarara kuzamuka.
Uyu rutahizamu w’Ibihe byose muri ruhago [n’ibitego 901] yabanje gushyiraho agahigo ko kuzuza abarenga miliyoni bamukurikira mu isaha imwe kuri YouTube.
Kuva taliki 14 Gashyantare muri 2005, i San Mateo, muri Leta ya California muri Amerika abarimo Chad Hurley, Steve Chen, na Jawed Karim bashinga uru rubuga rusangirizwaho amashusho, nta Chaîne n’imwe yigeze ikora amateka yo kuzuza abayikurikira mu gihe gito nk’uko iya UR CRISTIANO iri kubikora.
Ni Cristiano Ronaldo usanzwe avuna umuheha umwe akongerwa ibiri ku mbuga nkoranyambaga kuko afite abamukurikira basaga miliyoni 113 kuri X [rwahoze rwitwa Twitter], urubuga rwa Elon Musk, akagira miliyoni 170 kuri Facebook ya Mark Zuckerberg na 636 kuri Instagram; baruta ab’undi uwo ari we wese.
Uretse abo, ukanirengagiza miliyoni 60 z’abo [Subscribers] kuri YouTube, Cristiano ku rubuga rwa Kuaishou, akurikirwa na miliyoni 9, mu gihe kuri Weibo akurikirwa kuri miliyoni 7.
Hagati aho, Cristiano ntarajya kuri TikTok.
Uramutse ugendeye kuri iyi miliyari imukurikira, bibaye ari abaturage batuye igihugu, yaba arushwa abaturage n’u Bushinwa bufite miliyari imwe 1 na miliyoni 425 ndetse n’u Buhinde bufite miliyari 1 na miliyoni 407.
Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro ubitse ibihembo bya Ballon d’Ors bitanu, kuri ubu aracyari mu mpumeko y’ibyishimo byo kuba umukinnyi rukumbi wa ruhago ubashije gutsinda ibitego bibarirwa muri 900; ibintu akenshi bikunze gutuma ubwe yivugira ati “Si njye wiruka ku duhigo, two ubwatwo turankurikirana”.