Impinduka 2 mu bakinnyi 11 APR FC izabanza mu kibuga kuri Pyramids

Abakinnyi APR FC izabanzamo kuri Pyramids bashobora kuzahindukamo 2 ugereranyije n'abo kuri AZAM FC!

Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Darko Nović yaciye amarenga yo kuzakora impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 azabanza mu kibuga ku mukino iyi kipe ifitanye na FC Pyramids, ugereranyije n’abo yari yashyizemo ku mukino wa Azam FC.

Ni umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri muri CAF Champions League aho APR FC izaba yakiriye Pyramids yo mu Misiri ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, muri Stade Nationale Amahoro i Remera mu Murwa Mukuru, Kigali.

Nyuma y’imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane ikanitabirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen. Mubarakh Muganga; umutoza Darko Nović yagaragaje ko ashobora kuzashyira mu kibuga Victor Mbaoma Chukwuemeka na Alioum Souané.

Kuri rutahizamu Mbaoma, byizerwa ko yatanga umusaruro uruta uwa Mamadou Sy wari wabanjemo ku mukino wa Azam FC bitewe n’uko yageze i Kigali atinze akubutse muri Cabo Verde aho yari yitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu ya Mauritanie , bikaza kurangira batsindiweyo ibitego 2-0 mu mukino yari yabanje mu kibuga.

Ni Mbaoma kandi ufite akayihayiho ko kongera kubona inshundura nk’uko yabigenje mu Misiri mu mukino Pyramids yanyagiyemo APR FC ibitego 6-1 mu mikino nk’iyi y’umwaka ushize wa 2023.

Kuri Alioum Souané nubwo bisa n’ibigoye, gusa igitekerezo cy’umutoza Nović cyari icy’uko uyu myugariro w’Umunya-Sénégal yamufasha hagati mu kibuga ariko akorana bya hafi ba myugariro; ubusanzwe aha hakinaga Umunya-Ouganda, Taddeo Lwanga.

Nta gihindutse, Pavelh Ndzila agomba kuba ari mu biti by’izamu; [Kapiteni] Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu mu bwugarizi; Alioum Souané, Richmond Nii Lamptey na Muhamadou Lamine Bah bari mu kibuga hagati; mu gihe Mugisha Gilbert, Ruboneka Jean Bosco na Victor Mbaoma Chukwuemeka bazaba bayoboye ubusatirizi.

Biteganyijwe ko APR FC ikora imyitozo ya nyuma kuri uyu wa Gatanu ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro kuko muri Stade nyirizina hazaba hakorera FC Pyramids nk’uko amategeko ya FIFA abiteganya ku ikipe yakiriwe, aho igomba guhabwa ikibuga mbereho umunsi umwe ngo umukino ube.

Abakinnyi APR FC izabanzamo kuri Pyramids bashobora kuzahindukamo 2 ugereranyije n’abo kuri AZAM FC!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda