U Rwanda rwamanutseho umwanya umwe, menya Ikipe iyoboye urutonde ku Isi muri Africa no muri East Afurika ( FIFA Ranking)

Uyu munsi tariki 26 Ukwakira ishyirahamwe rifite umupira w’amaguru Kw’isi mu nshingano FIFA ryashyize hanze urutonde rugaragaza uko Ibihugu bikurikiranye hagendewe kuburyo byitwaye mu mikino ishize.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamanutseho umwanya umwe iva kuwa 139 yariho mu kwezi gushize ijya ku mwanya 140 ku Isi, rukaba urwa 40 muri Africa.

Muri CECAFA Uganda niyo iza Ku mwanya wa mbere ikaba iya 90 ku Isi, hakurikiraho Kenya ikaba iya 111 ku Isi, Tanzania ni iya 121 Ku Isi, Sudan n’iyi 130 ku Isi naho abarundi ni abi 142 ku Isi.

Muri Afurika Maroc niyo iza ku mwanya wa 1 ikaba iya 13 ku Isi, ikurikiwe na Senegal ya 20 ku Isi. Muri rusange urutonde ku Isi hose rukomeje kuyoborwa n’igihugu cya Argentina.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda