Gicumbi: Bamufataga nk’ umurwayi wo mu mutwe, batunguwe no gusanga amanitse mu mugozi yashizemo umwuka

 

Mu masaha y’ umugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 , mu Mudugudu wa Gasake, Akagari ka Kigogo ,mu Murenge wa Nyankenke , wo mu Karere ka Gicumbi, haravugwa inkuru iteye agahinda naho umuturage wari usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe yasanzwe mu nzu y’,iwabo amanitse mu mugozi yashizemo umwuka.

Uyu nyakwigendera yari umubyeyi w’abana batatu, ariko abo bana bakaba barerwaga n’iwabo ariho nawe yabaga kuko nta mugabo n’umwe bigeze babana nk’umugore n’umugabo.Abaturanyi ba nyakwigendera, bavuga ko yari umuntu usanzwe ahorana uburakari bwinshi, agenda atukana mu muhanda, bigaragara ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

Manishimwe Jean de la Croix,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Nyankenke yavuze ko nabo bamenye iby’aya makuru.Ati “Ni umugore wari ufite abana batatu, yasanzwe mu nzu iwabo amanitse mu mugozi yapfuye, byagaragaraga ko afite uburwayi bwo mu mutwe, nubwo nta cyangombwa cyo kwa muganga afite.”

Murumuna wa Nyakwigendera witwa Ndacyayisenga Seraphine ufite imyaka 21, bivugwa ko ariwe wamubonye bwa mbere, ubwo yari avuye guhinga mu masaha y’umugoroba, amusanga mu nzu iwabo amanitse mu mugozi yapfuye.

Ivomo: Igihe

 

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro