Turi Live mu Gisimenti Chris Eazy yishimiwe bikomeye n’umukobwa w’ikizungerezi amusoma ku itama tureba (Amafoto).

Chris Eazy yakuruye abiganjemo igitsina gore nyuma yo kuririmba indirimbo ye nshya”Inana” umwe muri bo amusoma ku itama bose barumirwa.

Muri iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi,Chris Eazy yahaye isezerano abakunzi b’umuziki we, abizeza ko agiye kurushaho gukora cyane. Yabigarutseho mu gitaramo gishamikiye ku nama ya CHOGM cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu.

Ni igitaramo cya gatatu mu byiswe Kigali People’s Festival. Umuhanzi wari utahiwe ni Chris Eazy wagombaga gususurutsa abakunzi b’umuziki bakunze gutaramira mu Gisimenti ari benshi.

Uyu musore uri mu bagezweho muri iyi minsi, akunzwe cyane mu ndirimbo yise ‘Inana’ nubwo hari n’izindi yabanje gukora zakunzwe gusa bitari ku rwego rw’iyi aherutse gusohora yatunguwe numukobwa w’ikizungerezi wa musomye ahatirije ku itama.

Uyu mukobwa utamenyekanye amazina ye yaje gutungura benshi banemeje ko yishakiraga kumenyekana binyuze ku cyamamare Eazy.

Ku rubyiniro, Chris Eazy yaririmbye indirimbo zirimo Fasta, Amashu, Amashimwe yakoranye na Fireman na Inana.

Nyuma yo gutaramira no gushyushya imbaga y’abantu bari bakoraniye ku Gisimenti, Lucky Nzeyimana wari uyoboye iki gitaramo yibukije uyu muhanzi ko adakwiye gupfusha ubusa urukundo yeretswe n’abakunzi b’umuziki muri iki gitaramo, anamusaba kubitangamo isezerano rye.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga