DRC:Akamasa kazaca inka kazivukamo koko. Abatavuga rumwe na Leta ya Congo baramagana icyemezo cyo guta muri Yombi abijanditse muguhiga abanyarwanda ngo babagirire nabi. Soma witonze!

Akamasa kazaca inka ,kazivukamo: uyu ni umugani w’ikinyarwanda,aho ukoreshwa bashaka kuvuga ko burya ibibazo akenshi biza mumuryango bikururwa na bene umuryango. bajya guca uyumugani ndetse bakawuhuza ni Inka, nuko abantu bakera kubera ubwisanzure buke ndetse no kubaha byabarangaga, ibintu byinshi bajyaga kuvuga ahanini byerekeye abantu babinyuzaga mu migani y’inshobera mahanga.wakwibaza ngo byaba bihuriye he ni iyinkuru? soma witonze ugere kumusozo wayo urasobanukirwa.

Muminsi ishize, nibwo humvikanye bamwe muba congoman bakamejeje bari gutera hejuru bagera nubwo baza k’umupaka w’u Rwanda batera amabuye abashinzwe umutekano kuruhande rw’u Rwanda, bigera nubwo umwe mubasirikare ba leta ya Congo afata icyemezo cyo kwinjira mu Rwanda arasa akaza gukomeretsa abapolisi ba2 nawe akaza kuraswa n’uwitabaraga. byose bikubiye mukuba ari impamvu za politike ndetse no gushinja u Rwanda kukuba inyuma y’abarwanyi ba M23 kandi mubyukuri atari byo.

Kubera izimpamvu, Bamwe mubatavuga rumwe na Leta ya DR Congo, bari basabye Leta ya Congo kuba yatangiza intambara yeruye k’u Rwanda, ariko leta ntiyabyubahiriza. bamwe mu rubyiruko rwakomeje ibikorwa bya kinyamaswa, birimo no guhiga abanyarwanda baba muri iki gihugu,maze uwo babonye bakamugirira nabi ndetse hari nabandi benshi bagiye bapfa bazirako ari abanyarwanda.

Munama yigitaraganya y’umuryango wa Africa y’uburasirazuba, imwe mumyanzuro yavuyemo harimo no gushakira umuti urambye igisubizo kiri muburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo. bamwe mubitabiriye iyi nama, harimo na Perezida wa DR Congo Felix Kisekedi ndetse na mugenzi we uyobora repuburika y’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma yuko iyinama irangiye, kuri uyumunsi hazindutse hari umukwabo muri DR Congo, uyumukwabo ukaba wibasiye abiganjemo urubyiruko rwari rumaze iminsi ruhiga abanyarwanda ndetse aba basore bakaba bazengurukaga mumihanda rufite imihoro ruvugako rushaka kwica abanyarwanda. bamwe mubatavuga rumwe na leta rero bo bakaba bagaragaje ko badashaka ko leta ibuza aba basore bakamejeje ndetse bakavuga ko kumunsi wejo bazazindukira mumihanda bamagana iki cyemezo leta yafashe.

Hakwibazwa niba aba batavuga rumwe na Leta bashyigikiye ko insoresore z’abakongomani zakomeza gukora ibikorwa bya kinyamaswa kandi mubyukuri ibikorwa byabo bari gukora ari ibikorwa biteye isoni. aha urebye ninaho abanyarwanda bashingiye bavuga bati;”yewe, akamasa kazaca inka,Kazivukamo koko.” bivuzwe mugihe aba bose bari kwamagana ko leta yata muri yombi izi nkozi z’ibibi, baba basakuza bavugako bashaka kuba bayobora igihugu,hakibazwa ukuntu umuntu utagira umutima yayobora igihugu, bikayoberana.

Related posts

Burundi: Perezida Ndayishimiye yakojeje agati mu ntozi ubwo yabwiraga abarundi ibintu bikomeye bisa nibyo Imana yakoreye Abisirayeli igihe cya Mose.

Barafinda yavuze ko naba umukuru w’ i gihugu cy’ u Rwanda azahereza abashomeri bose amafaranga ayakuye ahantu benshi bagize urujijo

President Evariste yaguye igihumure yakiriye inkuru mbi ko abasirikare 96 bishwe