Tanzania: Abapolisi bafite umubyiho ukabije akabo kashobotse bategetswe ko bakamurwa.

Mu gihugu cya Tanzania , Perezida w’ iki gihugu Samia Suluhu, yategetse ko abapolisi bafite umubyiho ukabije basubira ku myitozo bakagabanya ibilo.Ni ibwiriza ryatangiwe mu muhango wo gusoza imyitozo y’ abapolisi mu Mujyi wa Tanga, uherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania.

Perezida wa Tanzania yavuze ko bidashoboka ko umupolisi ashyira mu bikorwa inshingano ze, mu gihe afite umubyibuho ukabije. Ngo yitegerezaga akarasisi , abona bamwe mu bari bayoboye harimo abafite inda nini. Rwose inda nini nazibonye. Ntabwo dukwiriye kugira abapolisi bafite inda nini.

Aya magambo ya Suluhu aje nyuma y’ amezi abiri yirukanye uwari Umuyobozi Mukuru wa Polisi , Simon Sirro , akamwohereza nka ambasaderi muri Zimbabwe.

Related posts

Igisikare cya Congo kirimo guhiga bukware Abasore ba Banyamulenge ni babe maso byakomeye!

Byabaye nk’ amateka Twirwaneho yafashe ikibuga cy’ Indege cya Minembwe FARDC ikizwa n’ amaguru.

Nyuma y’ uko Twirwaneho yemeje urupfu rwa General Rukunda Makanika, Abanyamulenge bazindutse bagabwaho Ibitero.