Tangira business nonaha niyo yaba ari ntoya izagukiza uko byagenda kose, niba ubona wiyiziho ibi bimenyetso.

Niba wiyiziho ibi bimenyetso 10, tangira business nonaha niyo yaba nto izagukiza kuko ufite amahirwe yo kuba wagera ku nzozi zawe vubaNubwo ntanumwe wavuga uko ejo hazaba bameze, hari ibimenyetso byakwereka ko uri mu nzira nziza zo kuzatunga ifaranga cyangwa se kwikura mu bukene.

Nguru urutonde rw’ibimenyetso bikwereka ko uri mu nzira nziza zizakugeza ku ifaranga cyangwa se gutunga.

  • Ubona amahirwe aho abandi babona ibibazo

Ibibazo byose ni namahirwe kuri wowe uri bubashe kubicyemura. Isi iba ifite ibibazo aho yiteguye kwitura uwayiha umuti, ikamwemerera ku mukiza ntayandi mananiza.Aho abandi binubira, wowe urahabona amahirwe yo gukemura ibyo binubira niba aruko umeze ubukire uzabugeraho.

  • Uzi kwigomwa ibyakunezeza nonaha

Kwigomwa ni kimwe mu bimenyetso bihuriweho n’abantu bose bageze ku nzozi zabo. Kugera ku nzozi zawe bisaba kudacika intege, kwigomwa, kwishyira ku murongo no kudashigukira kwinezeza nonaha. Ibyari kukunezeza cyangwa se amaraha, uzi kubyigomwa ukumva ko nejo wayajyamo ariko ntakwangirize gahunda zawe zuyu munsi.
 

  • Uzi guhanga amaso intego yawe
    Ikindi kimenyetso kikwereka ko uzagera ku ntego yawe ni uko ufite ubushobozi bwo kutarangara no kudatakaza intego uba wihaye. Ntago uhora usaba kwihanganirwa ahubwo urahaguruka ugahangana ugamije kugera kucyo uba wariyemeje.
  • Ntujya urekeraho kwiga

Kuri wowe kwiga ntago bijya bihagarikwa. Niyo warangiza secondaire na kaminuza wumva wakomeza kwiyungura ubumenyi. Uri umuntu ugira amatsiko iteka uba usoma, ukunda kumva ibitabo byama audio kandi iteka uba ushakisha ubumenyi. wiga uko amafaranga ashakishwa, ndetse ukaniga uko umuntu yayabona nuko yayagwiza

  • Ufite intumbero (vision)

Uzi icyo wifuza mu buzima, kandi kubaho kwawe ushaka kubibyaza umusaruro.  Ibi ntibivuze ko ubabajwe naho uri ubu ahubwo bivuze ko wifuza kugera aheza cyane ugereranije nahangaha uri uyu munsi. Ntufite ubwoba bwo gutekereza no kurota ibyo bamwe bita ubusazi

  • Uba ufite intego z’iterambere mu

byerekeranye n’ifaranga
Aha si ifaranga gusa nk’amafaranga ahubwo ni ubutunzi muri rusange. Ufite intego uti wenda mu mwaka runaka nzaba mfite ikibanza, nzaba mfite inzu, nzaba mfite imirima cyangwa se nzaba maze kugwiza ubwizigame bungana gutya. Gutera imbere bisaba kugirira icyizere ejo hazaza ukahateganya iryo terambere ryawe.
 

  • Ntago ushora uhubutse
    Iteka ryose igihe ugiye gushora ifaranga ryawe ubikora mu bwenge ariko ikihutirwa ukora ni ukwihemba mbere yo guhemba abandi, icyo abahanga bita “You Pay yourself first.”
  • Ufite business wahimbye cyangwa se uri umushabitsi hirya no hino

Birazwi ko akazi gasanzwe gahemba ku kwezi gashobora kuguteza imbere kanagufasha gukira iyo koko gahemba neza gusa muri rusange usanga bitoroshye kukabona bityo uwizera guhembwa neza ni uwikorera ku giti cye cyangwa se yaba afite ako kazi agashaka aka business kazamushyigikira kuruhande.Uri umuntu uzagera ku nzozi zawe rero niba waramenye cg ugerageza kubaka business ku ruhande hirya y’akazi cg ukaba ariyo wahisemo gukora yonyine.

  • Uharanira guhora wiyongerera agaciro kandi ukora ibirenzeho

Tonny Robbins niwe wagize ati ” Ibanga ry’ubukire riroroshye: Shakisha uburyo bwo gukora byinshi ubikorera abandi. Kora byinshi, tanga byinshi, ba byinshi, nawe uzabona amahirwe yo guhembwa no kwinjiza menshi.

  • Ushobora kuba wacuruza
    Kuba wabasha gutuma umuntu agura ikintu runaka kandi ukabikorana ubuhanga.

Kubasha gucuruza ntibivuze kubasha kuryarya cg gutuburira abantu ahubwo bivuze kubasha kwinjira mu gikorwa nyirizina cyo gushaka umu kiriya , ukamenya icyo ashaka ukamenya icyiza yahitamo , warangura macye kandi kikakungura menshi. Niba aruko umeze biragushobokera kwinjira mu nzira yo kubyaza umutungo ubwo bwenge.
 
Burya biragoye kuba wageragaza 100% icyo uzabacyo gusa birashoboka kureba inzira urimo ukaba wagereranya ukamenya aho ishobora kukugeza. Gukira si ugutunga ibya mirenge, ahubwo ni ukubasha kubaka uburyo ubasha kwigurira icyingenzi ucyeneye cyose. Wowe kora kandi ukorane umurava, ntiwihebe kandi wumve ko byose bishoboka.
 
 

Related posts

Niba ujya uhendwa no gukora Design ,Printing ,Branding kubikoresho byose, PhotoFrames & Funeral Services n’ibindi bisa nabyo igisubizo ni ukugana Asifiwe Graphic Design & Technology Ltd( ASIFIWE Photography)

Bantu muhora mushyamirana mupfa abakiriya , dore uburyo bwiza wakoresha ugaca mu rihumye abo muhanganye