Kiyovu Sports VS Rayon Sports : Amakuru avugwa mu makipe n’abakinnyi 11 bazabanzamo ku mpande zombi

Harabura amasaha make rukambikana hagati ya Rayon Sports na Kiyovu Sports mu mukino w’abakeba, uko mu kibuga biteguye ni na ko n’abafana ihangana rikomeje.

Nyuma y’uko ejo hashize abakunzi ba Kiyovu Sports babyutse bakoropa mu gace ko mu Biryogo ahazwi nko mu ’Marangi’, bagira bati ” Mwaramutse neza Abayovu mubyuke dusukure Umujyi.”

Abakunzi ba Rayon Sports na bo banze kurebera maze bakora igisa n’ikiriyo cyo kunamira Kunamira Kiyovu Sports bavuga ko yabavuyemo.

Ni mushusho agaragaramo abakunzi ba Rayon Sports benshi bazwi nka Nkundamatch, Malayika, Wanyanza n’abandi.

Wanyanza yumvikana agira ati “Bavandimwe nshuti zanjye mwihangane, ibibazo duhuye na byo mwabibonye, nyuma y’uko Kiyovu isukuye Umujyi, nyuma y’uko iteguye ahantu tuzanyura nka ba-Rayon ni yo mpamvu turi hano, yari umuvandimwe wacu igiye akoze akazi ni yo mpamvu twaje kunamira iyi mva ya Kiyovu yaducitse, iducitse tukiyikeneye kuko yari umuboyi wacu.”

Aba bakunzi ba Rayon Sports bakaba babikoze bicaye imbere y’ikintu kimeze nk’isanduka (bivugwa ko ari ameza begeranyije) baramburaho igitambaro gikoze mu ibara ry’icyatsi n’umweru (amabara ya Kiyovu Sports) bashyiraho n’umusaraba.

Bari bafite kandi n’umusaraba wanditseho 2022.

Si ubwa ibi bibaye kuko no muri 2017 ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga ba Rayon Sports ikayimabura mu cyiciro cya kabiri, abakunzi ba Rayon Sports bayishyinguye ku Mumena.

Ibi bikaba byaraje nyuma y’uko mu 1985 Kiyovu Sports yabitse Rayon Sports kuri radio ko hari umuhango wo kuyishyingura, ni mu mukino bari bafitanye.

Uyu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona ya 2022-23 uteganyijwe ejo ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo kuri Stade Regional i Nyamirambo saa 18h. Mu mikino 9 iheruka guhuza amakipe yombi, Rayon Sports yatsinzemo 3, banganya 2 ni mu gihe Kiyovu Sports yatsinzemo 4.

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports izabanza mu kibuga

Umuzamu : Kimenyi Yves ©

Ba myugariro : Serumogo Ally Omar, Iracyadukunda Eric, Nsabimana Aimable na Ndayishimiye Thierry.

Abo hagati : Nshimirimana Ismael Pitchou, Mugiraneza Froduard na Bigirimana Abedi.

Ba rutahizamu : Mugenzi Bienvenue, Erissa Sekisambu na Bizimana Amissi.

Abakinnyi 11 Rayon Sports izabanza mu kibuga

Umuzamu : Ramadhan Awam Kabwili

Ba myugariro : Mucyo Didier ‘Junior’, Ishimwe Ganijuru Elie, Ngendahimana Eric na Ndizeye Samuel ©.

Abo hagati : Mugisha Francois, Bavakure Ndekwe Felix na Mbirizi Eric.

Ba rutahizamu : Paul Were Ooko, Essomba Leandre Willy Onana na Musa Esenu.

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]