Sky2 arimo gutabaza umuhisi n’ umugenzi nyuma yo gutimbagurwa mu ijoro ryatambutse

 

 

Umuraperi Thimotee Hahirwabasenga wamenyekanye ku mazina ya sky2 wabagahe aratabaza nyuma y’uko mu ijoro ryatambutse ahondaguwe n’abafande.

Mu ijoro ryatambutse umuraperi uzwi cyane ku mazina ya sky2 wabagahe yakiriye telephone y’umuntu amubwira ko yaza bakabonana ahageze mu kabari yakirizwa n’ingumi y’ijisho arakubitwa gusa nawe yirwanaho abasha kuhava.

Nyuma ntibyarangiriye aho kuko uyu muraperi yahisemo gutabaza aho yatabaje abinyujije ku rubuga rwe rwa whatsap aho abenshi dukunze kwita status niho yahisemo kubinyuza .

Yagize ati:”Mwaramutse neza mu murenge aho ntuye ndi kurenganwa nukuri bayobozi mudushinzwe muntabare kuko sinzi icyo nzira ntuye mu murenge wa Nduba n’ijoro umuntu yampamagaye ngo nze murebe mpageze nkubitwa n’abafande mu kabari kandi mwese murabizi ko ndwaye ijisho nakirijwe ingumi zo mu jisho nditabara kugirango ritameneka nkeneye ubufasha bwanyu kuri buri wese ubonye buno butumwa. Murakoze!”.

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga