Rayon Sports ku ivuko yatsinze Mukura mu birori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 125 y’Umujyi wa Nyanza [AMAFOTO]

Charles Bbaale amaze gutsinda ibitego 2!

Ikipe ya Rayon Sports ibifashijwemo na rutahizamu Charles Bbaale yatsinze Mukura Victory Sports et Loisirs ibitego 2-1 mu mukino wateguwe mu rwego rwo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 125 Umwami Yuhi Musinga amaze agize Umujyi wa Nyanza Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 09 Nzeri 2024, kuri Stade Regionale y’i Nyanza, mu Majyepfo yu Rwanda kuva saa Cyenda z’Amanywa.

Umutoza Roberto Oliveira de Carmo Gonçalves yari yahisemo Khadime Ndiaye mu biti by’izamu; Serumogo Ally, Youssou Diagne, Omar Gnign na Ganijuru Ishimwe Elie mu bwugarizi; Niyonzima Olivier, Ishimwe Fiston na Adama Bagayogo mu kibuga hagati; mu gihe Koulagna Bassane Aziz, Paul Jesus na Charles Bbaale bari bayoboye ubusatirizi.

Ku rundi ruhande, Umutoza Afahmia Lotfi yari yabanje Ssebwato Nicholas; Rushema Chris, Ishimwe Abdoul, Abdoul Jalilu, Ntarindwa Aimable; Jordan Nzau Dimbumba, Hende Sannu Bonheur na  Niyonizeye Fred mu kibuga hagati; mu gihe Hakizimana Zuberi, Iradukunda Elie Tatou na Agyenin Mensah bari bayoboye ubusatirizi bw’iyi kipe yambara Umuhondo n’Umukara.

Mu mukino nyirizina, Mukura yari yakiriwe muri uyu mukino yatangiye neza iyoboye umukino ndetse ku munota wa 9 wonyine, Jordan Dimbumba yari yamaze gufungura amazamu, Mukura itangira kuwuyobora ubwo, maze igice cya mbere kirangira ikiri imbere n’igitego 1-0.

Igice cya Kabiri Rayon Sports yagitangiye igaragaza inyota yo kugombora, gusa Mukura VS na yo ntiyari yiraye. Umutoza Afhamia Lotfi utoza Mukura ku munota wa 71 yakoze impinduka, maze yinjizamo Vincent Adams na Nisingizwe Christian basimbura Jordan Dimbumba na Hende Sannu Bonheur.

Nyuma gato y’izi mpinduka ku munota wa 75, Rayon Sports yaje kwishyura iki gitego ibifashijwemo na rutahizamu w’Umunya-Ouganda, Charles Bbaale ndetse ahita aterekamo n’igitego cya kabiri, umukino urangira Rayon Sports itsinze mukura Victory Sports et Loisirs ibitego 2-1.

Mu birori byo kwizihiza imyaka 125 Umujyi wa Nyanza umaze ushinzwe kandi hakinwe umukino wa gishuti wahuje abasheshe akanguhe ba Nyanza City Veteran FC n’Abanyabigwi ba Rayon Sports bazwi nka Inoubliable FC, maze birangira Abanyabigwi batsinze abasheshe akanguhe ibitego 3-2.

Ni ibitego bya Inoubliable FC byatsinzwe na Karuranga Josime, rutahizamu, Andre Lomami mbere y’uko myugariro, Rucogoza Aimable bakunze kwita Mambo ashyiramo igitego cya gatatu.

Uretse iyi mikino, harakomeza ibindi birori birimo n’igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 125 ishize Umujyi wa Nyanza umaze ushinzwe.

Iki gitaramo kiratangira kuva saa 21:00 z’Ijoro, mu gikorwa gishyira akadomo ku Cyumweru cy’Isabukuru y’imyaka 125 umujyi wa Nyanza umaze ubayeho cyatangiwe n’imurikabikorwa ry’umuco n’amateka bya Nyanza ryanitabiriwe na Rayon Sports aho yamurikaga ibitandukanye nk’imyambaro yayo, amafoto, amateka n’ibindi.

Rutahizamu Charles Bbaale yaboneye Rayon Sports ibitego 2!
Ishimwe Fiston ahanganiye na Ntwarindwa Aimable umupira!

Abakinnyi 11 bari babanje mu kbuga ku ruhande rwa Rayon Sports!
Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu Kibuga!

Charles Bbaale amaze gutsinda ibitego 2!

Uyu mukino wagaragayemo rutahizamu Fall Ngagne [N0 12]
Abanyabigwi ba Rayon Sports batsinze Abasheshe akanguhe bo mu mujyi wa Nyanza ibiteo 2-1, birimo icya Andre Lomami [N0 24: uwa kabiri mu bahagaze uhereye iburyo] na Rucogoza Mambo [uwa kane mu bahagaze uturutse iburyo]
Umutoza wa Mukura, Lotfi n’abatoza ba Rayon Sports [Robertinho iburyo]

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda