SKOL itera inkunga Rayon Sports yisubiyeho nyuma yo kwitwara nabi kw’iyi kipe ikunzwe na benshi hano mu Rwanda

 

Uruganda rwenga ibinyobwa ariko bisembuye ndetse n’ibidasembuye SKOL rutera inkunga Rayon Sports, rwisubiyeho ku kintu rwari rugiye gukorera Iyi kipe muri Iyi minsi yari itangiye gushimisha abakunzi bayo benshi.

Mu cyumweru gishize tariki ya 7 Gicurasi 2023, byari ku munsi wo ku cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yasuzuguwe cyane na Gorilla FC inyagirwa ibitego 3-1 mu mukino bose abakinnyi bose wabonaga batazi ikintu kirimo kubagenza kandi bari bahanganiye igikombe na Kiyovu Sports hamwe na APR FC.

KIGALI NEWS twaje kumenya ko mbere y’uyu mukino uruganda rwa SKOL ndetse na Uwayezu Jean Fidel bakoranye inama kugirango barebere hamwe uko abakinnyi babona umushahara w’amezi arenga 2 bari bafitiwe n’iyi kipe ndetse banemeranya ko bigomba gukorwa ariko ikipe iza guhita yitwara nabi mu buryo byababaje cyane ubuyobozi bwa SKOL iki kintu gihita guhagarikwa.

Kugeza ubu abakinnyi ba Rayon Sports ntabwo bishimye nubwo bagiye gukina na Gorilla FC bafitiwe umushahara gusa ariko ibirarane by’uduhimbazamusyi bari babihawe bituma badakomeza kubigarukaho kuko hari ayo bari babonye.

Rayon Sports irimo guhatanira ibikombe byombi uyu mwaka ariko kugeza ubu ntabwo kuri Shampiyona igihabwa amahirwe bijyanye ni uko yitwaye muri uyu mukino bagatsindwa na Gorilla FC izo bari bahanganye zigahita ziyirusha amanota gukuramo bitapfa kuyorohera. Rayon Sports ifite amanota 55 iri kumwanya wa gatatu ikaba ikurikiye APR FC ifite amanota 57 Izi zose ziherekeje Kiyovu Sports ifite amanota 60.

 

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]