Abakinnyi 2 ba Rayon Sports bateranye amakofe mu buryo bukomeye bitera abakinnyi bose impungenge imyitozo bigera naho ihagarara

Mu ikipe ya Rayon Sports ibintu bikomeje kugera ku rwego abakunzi bayo batifuza dore ko n’abakinnyi bayo batangiye kurebana ay’igwe ndetse bakanarwana mu buryo bukomeye.

Ku munsi wejo kuwa gatatu, ikipe ya Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino ifitanye na Mukura Victory Sports umukino ukomeye kandi ugomba gutanga ikipe izakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Muri iyi myitozo ntabwo yarangiriye igihe kubera ko abakinnyi 2 barimo Moussa Camara ndetse na Mitima Issac bafatanye mu ijosi nyuma y’ikosa Moussa Camara yari akoreye uyu myugariro ntibimushimishe ahaguruka aterana amakofe.

Uko byegenze, muri iyi myitozo Moussa Camara yazamukanye umupira maze Mitima amukorera ikosa rikomeye batanga Penalite, ikimara guterwa uyu myugariro yaje guhabwa umupira Moussa Camara aje kumwataka amukorera ikosa ariko ntiryasifurwa bibabaza cyane Mitima ahita ahaguruka n’umujinya mwinshi cyane atangira gukubita amakofe Camara bafatanya gutyo abandi barabakiza.

Ibi byari byatumye umutoza asiga Mitima Issac mu bakinnyi yari bukinishe kuri Mukura Victory Sports ariko aza kubitekerezaho asanga byaba ari ikosa rikomeye aza gufata umwanzuro yemera kumugarura mu bandi.

Ku munsi wejo mu gikombe cy’Amahoro ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa 1/2 izahura na APR FC kuri uyu wa gatatu naho ikipe ya Rayon Sports yo izahura na Mukura Victory Sports ubwo izizakuramo izindi nizo zizahurira Final. Kiyovu Sports na Rayon Sports nizo zirimo guhabwa amahirwe yo guhurira kuri final ariko iby’umupira biratungurana.

 

 

Related posts

Jacky uzwiho kwiyambika ubusa no kuvuga amagambo y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga, yatawe muri yombi.

U Burundi bwa ntaho nikora bwambuye ibiribwa abaturage butanga inkunga kumakungu

CECAFA Kagame Cup 2024: APR FC yananiwe kuvana igikombe hanze y’Igihugu ku nshuro ya kane [AMAFOTO]