Shakib umugabo wa Zari Hassani, yahishuye uruva gusenya yahuye na rwo

Shakib Cham Lutaaya, umugabo w’umuherwekazi Zari Hassani yatangaje ko nawe yahuye n”uruva gusenya akibwa n’igisambo ubwo yarari muri Supermarket.

Shakib abinyijije ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko nyuma y’ibyumweru bibiri abajura bateye urugo rw’umugore we Zari, na we ubwo yari muri Supermarket mu gihugu cya Uganda igisambo cyaje kikamushikuza igikapu yarafite kirimo ibintu by’agaciro kikiruka.

Yatangaje ko bimwe mu bintu byari muri icyo gikapu harimo telephone ze ebyiri, imikufi ye ihenze ndetse n’amafaranga yari muri icyo gikapu.

Umwe mu batanga buhamya babonye ibyo biba yatangaje uwo mujura asanzwe ari umuririmbyi mu gihugu cya Uganda akaba yitwa Benja.

Shakib yatangaje ko we n’ikipe ye bari gukora ibishoboka ngo uwo mujura afatwe ndetse hagarurwe n’ibyo yari yibwe.

Related posts

Umukunzi wa Dorimbogo yavuze ibintu bitatu byatumye ahagarika gukundana na we birimo no kuba  yaririrwaga amwaka buri kanya ngo barye agatunda!

Umunyamakuru Yago uhorana udushya yajyanywe muri RIB n’ umukobwa bahoze barya agatunda aza kumukangisha gushyira amashusho y’ubwambure bwe hanze

Ntabwo ajya aripfana! DJ Brianne yavuze impamvu yanze kuba umugore wa Israel Mbonyi ,ababyumvise bamukubise imijugujugu