Gisagara: Abahinzi b’ umuceri bo mu gishanga cya Mirayi barataka inzara

 

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Mirayi gikora ku mirenge ya Muganza na Gishubi bibumbiye muri koperative y’abahinzi b’umuceri bavuga ko batishyurwa umusaruro wabo baba bajyanye muri koperative ibi bikabatera inzara.

Umwe mu baturage waganiriye na Kglnews yavuze ko bategereza guhembwa bagaheba banayabaha ntazire ku gihe, aho yagize ati “Kandi ushobye ntahembwa, reka reka, ugategereza ugaheba” Uyu muturage yavuze ko nko muri Sizoni ishize azi abahinzi nka bane bashoye ariko ntibahembwe harimo na se umubyara.

Undi nawe utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati “Abahinzi turashora, twamara gushora ntibaduhembere ku gihe, umuntu yashora nk’ibiro nka 300 cyangwa 400 bajya kuguhemba nabwo barinze kujya i Gikonko, kujya za Gisagara umuntu bakamuhemba uduhumbi dutanu, uduhumbi tubiri, umuntu aba yarashoye nyine umuceri wiwe nyine bikarangira bigenze gutyo”.

Kuba aba baturage batishyurwa amafaranga y’umuceri, ngo bibateza igihombo gikabije cyane dore ko hari n’abishyurwa ariko ntibishyurwe amafaranga angana n’umuceri bajyanye muri koperative.

Mu byifuzo by’aba bahinzi, bifuza ko bajya bishyurwa umusaruro wose bejeje uko bawujyanye muri koperative ndetse bakanawishyurirwa ku gihe ibi bigakorwa Kandi habanje ngo kubaho n’amakoperative avuguruye.

Ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme ,avuga ko atarazi ko gihari gusa akizeza abaturage ko ubuyobozi bugiye kigikurikirana.

Meya yagize ati “Twe ntabwo tubizi ko byabaye gusa tugiye kubikurikirana abayobozi baho babibazwe”.

Aba bahinzi bavuga ko bagiye bishyurwa umusaruro wabo ku gihe Kandi bakanahabwa amafaranga y’umusaruro wabo wose bajyanye muri koperative ngo byajya bibafasha kwikenura.

Umwaka ushize, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yashyizeho ibiciro ntarengwa by’umuceri wo mu Rwanda isaba abahinzi kujya bawugurisha ku nganda zemewe

Related posts

Perezida Kagame yavuze ku rubyiruko rujya ku mbuga nkoranyambaga rukambara ubusa

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza