Shaibubu yakoreye ibitangaza abasifuzi banze igitego cye

Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Mutarama 2024 nibwo habaye umukino karundura wahuza APR FC na Mlandege yo muri Zanzibar warangiye APR FC itsinzwe kuri Penariti 4-2 kuko iminota 90 yari yarangiye ari 0-0.

Umukino urangiye kapiteni wa APR FC Sharaf Eldin Shiboub yatowe nk’umukinnyi witwaye neza (Man Of The Match) ku mukino wa APR FC yasezerewe na Mlandege FC.

Yahawe ibihumbi 750 by’Amashiringi arayanga ahitamo kuyashyira abasifuye uyu mukino kuko aribo abona ko bitwaye neza.

Nyamara kwari ukubannyega kuko yatsinze igitego ku munota wa 18 ariko umusifuzi aracyanga avuga ko habayemo kurarira,ariko amashusho agaragaza ko atari yaraririye,kandi iki gitego cyashoboraga gutuma APR FC ajya ku mukino wanyuma muri Mapinduzi cup.

Ibyo nibyo bya mubabaje bituma amafaranga yarahawe nk’ishimwe ayihera abasifuye umukino mu rwego ryo kubanenga.

 

Related posts

Rayon Sports yazanye “Urukuta” mu biti by’izamu

Kwizera Jojea uherutse gusebya ba myugariro ahataniye igihembo gikomeye muri Amerika

Perezida Kagame yaconze ruhago, Mugisha Gilbert aba inkomarume, Umunya-Brésil aratungurana! Ibihe 5 by’ingenzi byaranze gutaha Stade Amahoro [AMAFOTO]