Kayonza: Abadakata hasi akabo kashobotse

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024,nibwo habaye umukwabu wo gushakisha abasengera mu Itorero ‘Abadakata hasi’ batemera gukurikiza gahunda za Leta zirimo kujyana abana mu ishuri, gutanga ubwisungane mu kwivuza n’izindi nyinshi.

Uyu mukwabu wahereye mu Mudugudu wa Mubuga mu Kagari ka Gitara mu murenge wa Kabare ahafashwe abaturage 6 barimo abagore 5 n’umusore 1.

Kagabo Jean Paul,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, yavuze ko bakoze uyu mukwabu nyuma yo kubarura ingo 16 ziri mu tugari dutatu zibarizwamo abaturage basengera muri iri torero badakozwa kubahiriza gahunda za Leta.

Yagize ati “Ni abantu basengera mu Itorero ryitwa Abadakata hasi, batangiye kugaragara muri Covid-19 banga kwikingiza. Ni abantu batubahiriza gahunda za Leta nko kwishyura mituweli, kujyana abana mu ishuri, ndetse no kwishyira hamwe ntibabikozwa. Uyu munsi rero twagiye kubashakisha bamwe baratoroka dufata batandatu gusa.”

Yongeyeho ko abo batandatu bahise batangira kubigisha no kubasobanurira Bibiliya, byatumye abagera kuri batanu bemera kuva muri iyo myumvire mibi bamwe banemera guhita bishyura mituweli.

Uwo muturage wanze guhinduka avuga ko abayobozi aribo bari mu buyobe.

Yagize ati “Uwo muturage yakuye abana be 5 mu ishuri, ntajya yishyura mituweli cyangwa ngo yitabire izindi gahunda za Leta. Yatwise injiji ngo Imana iduhumure kuko ngo ibyo turimo ntitubizi, twagerageje kumwigisha yanga kutwumva maze turamutwara tumushyikiriza RIB kuko harimo n’ibyaha yagiye akora.”

Gitifu Kagabo Jean Paul yavuze ko bazakomeza gushakisha abaturage bafite iyo myumvire kugira ngo babaganirize bahinduke bareke kugendera mu myemerere irimo ubuyobe.

Ati “Niba bagiye gusenga bisengana ubujiji, nibasengane ubwenge, nibareke kubangamira gahunda za Leta zirimo gukura abana mu ishuri.

Itorero Abadakata hasi ribarizwa mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabare yose yo mu karere ka Kayonza.

Muri Nzeri 2023, abayoboke baryo bagera kuri 5 bafatiwe mu Murenge wa Rwinkwavu baza kwigishwa bemera guhinduka, mu bindi bihe bitandukanye bagiye bafatwa nabwo bakigishwa bakarekurwa,kuri ubu rero umukwabu ukaba wari wongeye gukorwa kugira ngo harebwe uko bakongera kuganirizwa.

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews.com I Kayonza

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani