Shaddyboo yasuzuguye abanyamakuru babura ayo bacira nayo bamira

 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2023 , nibwo Shaddyboo uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda cyane ku mbuga nkoranyambaga aho yikubise aragenda ata abanyamakuru mu kiganiro bagombaga gukorana kuri iyo tariki.

Ibi byabaye ubwo uyu mugore afatanyije n’abamutumiye mu gitaramo ateganya gukorera i Rubavu ku wa 25 Gashyantare 2023 bari bagiye kuganira n’itangazamakuru kuri iki gitaramo.

Ni ikiganiro abanyamakuru bari batumiwemo bavuga ko kizaba saa munani z’amanywa icyakora birinda bigera saa kumi bakimutegereje, nyuma yo kumutegereza igihe kirekire, aba banyamakuru bababajwe bikomeye n’uko igihe yahagereye yabanje kujya mu kiganiro n’undi munyamakuru bamarana hafi indi saha.

Saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Shaddyboo yari ageze ahari kubera ikiganiro n’abanyamakuru asanga nabo barubiye.Ubwo ikiganiro cyari gitangiye abanyamakuru bagaragarije Shaddyboo ko batishimiye kuba yabakerereje, icyakora bitewe n’uburyo babivugagamo barakaye, uyu mugore yahise avuga ko atagirana ikiganiro n’abanyamakuru kimeze nko gutongana nabo.Ati “Aho kugira ngo twicare hano turi gutongana gusa, ndabizi ko igihe ari amafaranga ariko n’ubundi cyarangiye. Muri kuburana!”

Related posts

Umuhanzi The Ben agiye gukurikiranwa na Polisi y’ Igihugu.

Abahungu b’ i Kigali bati” Aba _ Diaspora batumazeho abana” Ishimwe Vestine yasezeranye n’ umukunzi we w’ imyaka 42

Umuraperi ukunzwe mu Rwanda ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we yakundaga