Dore ikintu kiri gutuma abasore barimo gusubiza amaso inyuma bakajya gushaka abo bakundanaga nyuma yo kubasiga mu marira adakama

Hari ubwo abantu bakundana bisanzwe nyuma hakaza kubaho impamvu ituma abo bombi batongera kuvugana. Birashoboka ko byabaho uwo mwakundanaga akagaruka, ese wabyitwaramo gute?Kuba umusore mwakundanaga yakugarukira, hari ubwo zaba ari inzozi zawe zibaye impamo cyangwa akaba ari zo nzozi mbi wigeze urota mu buzima bwawe. Bamwe bahakanira kure bitewe n’uko baba baramaze kwiyakira barafashe ubundi buzima, Abakobwa bamwe bagira ikibazo gikomeye nyuma yo gutandukana n’abo bakundaga, bakababazwa cyane n’uko abo bakundanaga nabo bagiye ahandi ku bandi bakobwa. Umukobwa wasizwe n’umusore yakundaga, ahora yifuza kuzamubona agarutse.

DORE IMPAMVU ABASORE BENSHI BAGARUKIRA ABAKOBWA BAKUNDANAGA NABO

.Namara kubona ko usigaye uhorana ibyishimo azagaruka: Umusore nabona ko usigaye uhorana inseko ku maso hawe, azabona ko yakoze ubusa agaruke yongere agusabe ko mwasubukura umubano wanyu. Abakobwa basabwa gukomeza kwiyitaho no guhorana akanyamuneza mu rwego rwo gukurura uwamutaye nta mpamvu.

.Umusore mwakundanaga cyane azifuza kugaruka mu gihe azaba ari kubona usigaye umeze neza cyane no kurenza igihe mwari muri kumwe: Bamwe bibeshya ko ari bo nkomoko y’ibyishimo byawe ariko impamvu izamugarura ni uko azaba yamaze kumenya ko yibeshye. Niba mwaramaze gutandukana, icara hamwe ukore cyane, we azigarura.

.Azamenya ko yagufataga nk’igikinisho: Mu gihe uyu musore yagufataga nk’igikinisho, azagenda yongere agaruke kuko atekereza ko ari wowe kibuga yifuza guhora akiniramo. Umusore nk’uyu ntuzigere umwemerera kugukiniraho. Uyu musore aba yarafashe umwanya agashaka igihe cyo kugusiga n’igihe cyo kugarukira, muri macye uri umupira ahoza ku kirenge.

.Umusore mwakundanaga azagaruka namara kubona ko nta wundi muhwanye mu isi: Ibi bizatuma yicuza cyane kuba yaragusize. Ibi uzabibwirwa n’uko azajya akwandikira akubaza ubusa kugeza ubwo umufungiye amazi n’umuriro.

Ivomo:OperaNews

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.