Rwatubyaye Abdul Kapiteni wa Rayon Sports yateye intambwe ikomeye yo gusohoka muri Rayon agasinyira indi kipe ifite akavagari k’amafaranga

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Rwatubyaye Abdul ari mu biganiro n’ikipe ya Sivasspor ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Turkey.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye muri Gashyantare 2023, kuri ubu bikaba biri kugana ku musozo ku buryo nta gihindutse ashobora kuzayijyamo muri Nyakanga 2023.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Sivasspor buri gukora ibishoboka byose ngo basinyishe Rwatubyaye Abdul, bikaba bivugwa ko azatangwaho miliyoni 200 z’Amanyarwanda, amafaranga menshi akazajya muri Rayon Sports bigendanye n’uko akiyifitiye amasezerano azarangirana n’impeshyi ya 2024.

Ikipe ya Sivasspor iri ku mwanya wa 15 mu makipe 18 akina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Turkey.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda