Miss Mutesi Jolly wahoze ari umufana ukomeye wa APR FC yayiteye umugongo yerekeza muri mucyeba maze imbaga nyinshi y’abafana bamwakirana urugwiro rudasanzwe

Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, Mutesi Jolly yahishuye ko agiye kujya afana ikipe ya Kiyovu Sports iri mu makipe afite abafana benshi muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, nibwo Mutesi Jolly yandite ku rubuga rwa Twitter ko agiye kujya afana ikipe ya Kiyovu Sports.

Yagize ati “Nanjye nisubiyeho, ubu Kiyovu Sports ni yo kipe nimukiyeho”.

Nyuma yo gutangaza ko agiye kujya afana Kiyovu Sports, benshi mu bafana b’iyi kipe bamwakiranye urugwiro ruhambaye mu muryango mugari w’abakunzi b’iyi kipe.

Uyu munyarwandakazi yari asanzwe ari umukunzi w’ikipe ya APR FC. Mutesi Jolly akaba yiyongeye ku bindi byamamare bifana Kiyovu Sports birimo umuhanzi Bruce Melodie, umunyamakuru Nzeyimana Lucky ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ n’abandi benshi batandukanye.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda