Miss Mutesi Jolly wahoze ari umufana ukomeye wa APR FC yayiteye umugongo yerekeza muri mucyeba maze imbaga nyinshi y’abafana bamwakirana urugwiro rudasanzwe

Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, Mutesi Jolly yahishuye ko agiye kujya afana ikipe ya Kiyovu Sports iri mu makipe afite abafana benshi muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2023, nibwo Mutesi Jolly yandite ku rubuga rwa Twitter ko agiye kujya afana ikipe ya Kiyovu Sports.

Yagize ati “Nanjye nisubiyeho, ubu Kiyovu Sports ni yo kipe nimukiyeho”.

Nyuma yo gutangaza ko agiye kujya afana Kiyovu Sports, benshi mu bafana b’iyi kipe bamwakiranye urugwiro ruhambaye mu muryango mugari w’abakunzi b’iyi kipe.

Uyu munyarwandakazi yari asanzwe ari umukunzi w’ikipe ya APR FC. Mutesi Jolly akaba yiyongeye ku bindi byamamare bifana Kiyovu Sports birimo umuhanzi Bruce Melodie, umunyamakuru Nzeyimana Lucky ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ‘RBA’ n’abandi benshi batandukanye.

Related posts

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]

Rayon Sports yahamije ko yasinyishije myugariro wahoraga ahanganye n’uwo mukeba iherutse gusinyisha