Rwatubyaye Abdul ayoboye urutonde rw’abakinnyi barenga 10 ba Rayon Sports bakomeje kureba ay’ingwe mugenzi wabo w’Umunyarwanda aho bamushinja ubuswa bukomeye, benshi bamusabiye kuzirukanwa

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports barangajwe imbere na Kapiteni Rwatubyaye Abdul ntabwo bishimishiye urwego rw’umuzamu Twagirumukiza Aman.

Ku wa Gatandatu tariki 31 Werurwe 2023, ubwo Rayon Sports yatsindwaga na Police FC ibitego bine kuri bibiri umuzamu Twagirumukiza Aman wari winjiye mu kibuga asimbuye Hakizimana Adolphe yatsinzwe igitego kigaragaza ko urwego rwe rw’imikinire ruri hasi ku buryo bukomeye.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego abakinnyi ba Rayon Sports barimo Rwatubyaye Abdul, Heritier Luvumbu Nzinga, Paul Were Ooko n’abandi benshi baramutonganyije ku buryo bukomeye ndetse abenshi bifuza ko umwaka utaha w’imikino azaba yarirukanwe kuko nta bushobozi afite bwo gukinira ikipe ikomeye nka Rayon Sports.

Twagirumukiza Aman yakiniye amakipe atandukanye arimo AS Muhanga, Bugesera FC na Rayon Sports abarizwamo ubu aho asanzwe ari umuzamu wa gatatu inyuma ya Hakizimana Adolphe na Hategekimana Bonheur.

Rayon Sports isa naho iri gucikamo ibice nyuma yo kunganya na AS Kigali ikongera igatsindwa na Police FC, bisobanuye ko imaze gutakaza amanota ane muri atandatu ibi biri gutuma iva ku rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda