Nyuma ya Moussa Camara undi mukinnyi w’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports yavuze ko akomeje kurebana ay’ingwe n’umutoza Haringingo Francis

Umukinnyi w’igihangange muri Rayon Sports witwa Raphael Osaluwe Olise akomeje kunenga bikomeye umutoza Haringingo Francis Christian wanga kumukinisha ahubwo agakinisha Mbirizi Eric utamurusha ubushobozi.

Hashize igihe kinini Raphael Osaluwe Olise atabanza mu kibuga nyamara mu myitozo ni umwe mu baba bari kubica bigacika, ariko umutoza Haringingo Francis Christian ntabwo akozwa ibyo kumubanzamo.

Uyu mutoza arashinjwa na Raphael Osaluwe Olise gukoresha ikimenyane agakinisha Mbirizi Eric kuko bakomoka mu gihugu kimwe.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko Raphael Osaluwe Olise ari kurebana ay’ingwe n’umutoza Haringingo Francis Christian, ndetse hakaba hari amakuru avuga ko Raphael Osaluwe Olise na Moussa Camara bagerageza kugumura bagenzi babo ngo bakine nabi umutoza azabure umusaruro yirukanwe nabi.

Uretse Raphael Osaluwe Olise ufitanye ibibazo na Haringingo Francis Christian, na rutahizamu Moussa Camara bamaze hafi amezi atanu badacana uwaka bitewe n’uko amwima umwanya wo kubanza mu kibuga, ibi bikaba ari nayo mpamvu nyamukuru iri gutuma umusaruro w’iyi kipe urushaho gusubira inyuma.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda