Rwarubanza rwa DR Congo ni urucabana koko! Hamaze kumenyekana aho M23 ikura imbaraga zo guhora itsinda FARDC.Soma iyinkuru witonze usobanukirwe!

Hashize amezi agera kuri 3 abarwanyi ba M23 barigaruriye uduce dutandukanye two muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo ndetse aba barwanyi bakaba baranatangiye kujya bahamagarira abashoramari batandukanye kujya gushora imari yabo muduce twa Bunagana ndetse na Rutshuru ngo kuko kubwa M23 utuduce dufite umutekano udasanzwe ngo kuruta n’umutekano uri I kinshasa mumurwa mukuru w’iki gihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo. ibi rero byakomeje guteza ikibazo gikomeye ndetse benshi mubabibona bakibaza aho aba barwanyi baba bakura imbaraga ariko ikibazo kugeza ubu cyari kitarabonerwa igisubizo kurubu igisubizo cyamaze kuboneka.

Aba barwanyi ba M23 batumye habaho kutumvikana hagati y’abaturage ba Congo ubwabo ndetse batangira kugenda bashwana byahato na hato, ariko kubera kubura uwo babyegekaho baza gufata umwanzuro wo guhita babyegeka ku Rwanda aho bavugaga ko u Rwanda arirwo rwaba ruri inyuma ya M23 kandi mubyukuri ataribyo. usibye kuba byaravugwaga n’abaturage batazi ibya Politique ndetse nabandi bashaka kubigoreka uko, byanakomeje gutera urujijo mungabo za FARDC maze bituma bamwe mubayobozi b’izingabo za DRCongo bikorera ubugenzuzi bitonze maze baza kuvumbura impamvu ikomeye ituma bahora batsindwa n’aba barwanyi ba M23.

Aba basirikare bakuru baje kuvumbura ko bamwe mubasirikare bakomeye barimo n’abayoboye abandi bari kurugamba baje gusanga ari abakozi ba Gen Sultan Makenga wa M23. basanga imbaraga M23 ifite izikura mubutasi budasanzwe yubatse mungabo za FARDC kuburyo aba batasi ngo bageranaho bahamagara Sultan Makenga kuri terefone ngendanwa ye bakaba aribo bayobora M23 aho igomba kugaba ibitero. ibi rero bikaba byaraje ubwo abasirikare benshi basubiraga inyuma bagahakanira igihugu ko badakwiriye gukomeza kurwana iyo ntambara ngo kuko kubwabo batabona imbamvu yo gushyir ubuzima bwabo mukaga mugihe aribo basinye amasezerano n’aba barwanyi ba M23 bakemera kuzabaha imyanya muri Guverinoma. Ngiyo imvano y’imbaraga za M23.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro