Umugore yaryohewe n’ igikorwa cyo gutera akabariro birangira bamuciye akayabo k’ amafaranga kubera impamvu itangaje.

Nyuma yo kuregwa n’ abaturanyi bamushinja ko ababuza amahwemo kubera urusaku rwe mu ijoro , iyo atera akabariro n’ umugabo we , umugore witwa Kristin Morgan w’ imyaka 41 y’ amavuko wo mu Bwongereza , yahise acibwa amande ya £300_ ni ukuvuga asaga 350, 000 by’ amafaranga y’ u Rwanda.

Ubwo uyu mugore wo mu gace ka Llay muri Wrexham wo muri kiriya gihugu yari amaze gucibwa amande yagiriwe inama yo gushaka uburyo bwo kongera ubushobozi inkuta z’ inzu ye , ku buryo amajwi ye adasohoka bari muri icyo gikorwa.

Nk’ uko ikinyamakuru Mirror cyabyanditse , ngo uyu mugore yarezwe ibyaha bine ndetse arabyemera , bishingiye ku kunanirwa guhagarika urusaku rw’ amajwi aturuka iwe” mu bihe byo gutera akabariro n’ ibiganiro bivugira hejuru bikorwa mu masaha y’ ijoro no mu rukerera .

Louise Edwards, Umushinjacyaha wo muri Wrexham, yavuze ko ubuyobozi bwagejejweho ikibazo cy’ urusaku ruturuka iwe guhera muri Nyakanga 2020, nyuma y’ ibirori byari byabereye iwe mu rugo, yaje kwihanangirizwa , ariko abaturanyi bakomeza kubura agahenge kubera amajwi arimo n’ ayagiye yumvikana barimo gutera akabariro.

Umucamanza yanzuye ko gukora imibonano mpuzabitsina ari uburenganzira bw’ umuntu , ariko icyo gikorwa cyagize ingaruka ku baturage bari hanze y ‘ iki gikorwa , kubera inkuta zisohora amajwi cyane, ngo ni ibintu abaturanyi bageze aho bafata nko kurengera bitabaza urukiko.

Amakuru avuga ko umucamanza yaje guhanisha uyu mugore ihazabu ya £300, ndetse agomba kwishyura n’ indishyi ya £534.

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.